• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abaturage bahisemo kwigaragambya basaba kwishyurwa utwabo

Umwanditsi
November 25, 2016

Abaturage bari hagati ya 300 na 400 bakoreye rwiyemezamirimo mu murenge wa Musambira barimbura ibishyitsi by’ahahoze ishyamba ry’inturusu, bahisemo kwigaragambya basaba kwishyurwa ayo bakoreye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 ugushyingo 2016, mu murenge wa Musambira abaturage bazindukiye mu myigaragambyo aho bavuga ko ariyo nzira bari basigaranye yo gusaba ko rwiyemezamirimo bakoreye yabishyura amafaranga abarimo.

Aba baturage, bavuga ko mu gukorera uyu rwiyemezamirimo barimbura ibishyitsi by’ahahoze ishyamba ry’inturusu mu kagari ka Karengera umurenge wa Musambira, bavuga ko uretse ibihumbi bibiri bamwe bahawe mu cyumweru cya mbere batangira akazi ngo nta yandi mafaranga bahawe kandi bakora kugira ngo babone ibibatunga.

Havugimana Protogene, umwe muri aba baturage agira ati:” Twakoze dukorera abagabo tuzi ko bazaduhemba, none ibyumweru bibaye bitatu nta muntu baha ifaranga, bamaze iminsi batubeshya, ejo batwirije aha ngaha bavuga ko bari buduhembe, bigeze ku mugoroba nibwo twiyambaje ubuyobozi bukuru baje batwara abagapita ngo amahoro aboneke, twabyukiye k’umurenge turahava tuza aha ngaha, twaburaye, twabwiriwe, ntabwo abantu bakwiye kuba badufata batya”. aba baturage twabasanze urenze aho bita Mugaperi ugana ku kigo cy’amashuri cya ECOSE Musambira utaraterera agapando gahari bari k’umuhanda mukuru wa kaburimbo.

Umuyobozi w'akarere yari mubaturage abahumuriza kandi abizeza kubishyuriza utwabo.
Umuyobozi w’akarere Udahemuka Aimable, yari mubaturage abahumuriza kandi abizeza kubishyuriza utwabo.

Uyu muturage Havugimana hamwe n’abandi bavuga ko mu gukora bagiye bafata amadeni mu bacuruzi, ngo none nabo barabarambiwe kuburyo nta n’uwo wakwaka inusi y’umunyu ngo ayiguhe ahubwo ngo bari mugushaka no kuza mungo zacu ngo ufite n’agatungo cyangwa akandi kantu bakuraho ifaranga ngo bagatware biyishyure.

Iyakaremye Bosco, ni umuturage waganirije intyoza.com avuga ko yavanywe mu karere ka Nyamagabe aje gukora ngo abone ikimutunga, benshi muri aba baturage bari bamugiriye impuhwe basaba umuhisi n’umugenzi ngo amufashe kuko yari afite imbaraga nke zituruka ku kuba ngo amaze iminsi atarya.

Iyakaremye mu ijwi ritasohokaga neza kubera inzara nkuko yabitangarije intyoza.com yagize ati:”Bankuye mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi bambwira ngo baje kumpa akazi, kuva kuwa kabiri uretse igihumbi baduhaye nicyo twari tukirya, nabigenza nte se”?

Abaturage aho bari bateraniye.
Abaturage aho bari bateraniye.

Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka kamonyi, yatangarije intyoza.com ko ikibazo kigiye gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’akarere bakamenya neza iby’iyi kampani yambuye abaturage. Atangaza kandi ko bari barafashe ingamba za barwiyemezamirimo baza bagakoresha abaturage bakagenda batabishyuye, ngo icyo bagiye gukora nyuma y’iki kibazo ngo ni ugushakisha uyu rwiyemezamirimo akaboneka kuko ngo bamushakishije k’umurongo wa Terefone ngendanwa bakamubura.

Udahemuka, avuga ko bihaye nibura icyumweru kimwe cyo kuba bishyurije aba baturage ariko kandi ngo bagashaka n’ingamba zikaze zo kumenya no gukurikirana neza ba rwiyemezamirimo baza mu karere kugira ngo hatazagira umuturage wongera kwamburwa utwe kandi yakoze.

Aba baturage, baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, rwiyemezamirimo wabakoresheje bavuga ko batamuzi neza uretse kubona ba Gapita babakoresha, bavuga kandi ko banatswe indangamuntu zabo kuburyo bagenda badafite ibyangombwa.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga