• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Huye: Nta muyobozi ukwiye kwita umuturage Igihazi cyangwa Intagondwa

Umwanditsi
November 29, 2016

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene asanga kwita umuturage Igihazi, Intagondwa cyangwa Indakoreka bimutesha umurongo, bikamubuza gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kandi bikabangamira n’iterambere rye.

Meya wa Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yanenze abayobozi bamwe bananirwa kumva neza ibyo abaturage bashaka ahubwo bakabita amazina abatesha agaciro. Ati:” umuyobozi wita umuturage “igihazi” cyangwa “intagondwa” aba ashaka kumutera ubwoba ngo atagira ijambo kandi leta y’ubumwe yarahisemo kugendera ku byifuzo by’abaturage”.

Mu kiganiro ku ruhare gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi ifite mu iterambere ryabo Meya Muzuka Eugene yahaye Radiyo Huguka dukesha iyi nkuru, yavuze ko uretse n’umuyobozi, nta n’umuntu n’umwe wemerewe kwita undi izina riserereza kuko bihanwa n’amategeko. Cyakora yanasabye bamwe mu baturage bafite ingeso yo kutava ku izima kwisubiraho, bakajya bemera ibyemezo bigaragara ko byafashwe bikwiye.Ati “hari abantu banga kumva cyangwa kwemera ko batsinzwe bagahora basiragira mu buyobozi no mu nkiko. Ibyo bituma babonwa nk’abananiranye!”

Muri iki gihe hari bamwe mu baturage binubira kwitwa “ibihazi”, “intagondwa”, “ibyigomeke”, “abarwanya leta”, “indakoreka”, n’andi mazina aseserereza bazira gutanga ibitekerezo byabo binyuranyije n’ibya bamwe mu bayobozi babegereye cyangwa kugaragaza ibitagenda neza. Izi nyito zituma abazihawe bahabwa akato mu bandi kugeza ubwo na bo ubwabo hari ubwo bakiha, bigatuma rimwe na rimwe badashobora gukora neza imirimo yabo ya buri munsi cyangwa bakiheza mu buyobozi.

Ijoro ribara uwariraye

Murekatete Francine wo mu mudugudu wa Muremberi mu kagali ka Mbare, umurenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga, n’amarira abunga mu maso abivuga muri aya magambo ati:“ Njya kwitwa akagore k’intagondwa byatangiye ubwo nagaragarizaga umuyobozi w’akarere ibibazo byari byugarije umudugudu wacu. Kuva ubwo nahawe amazina atandukanye ku buryo n’abari inshuti zanjye bamwe bancitseho banga ko hagira uvuga ko dufatanya mu kugaragaza ibitagenda neza”.

Akomeza avuga ko kuva ubwo yatangiye gutotezwa, yandikirwa ubutumwa bugufi n’abantu batazwi bumutera ubwoba, yagira ngo arabimenyesha ubuyobozi, bagahita bavuga ngo ni ka kagore kananiranye. Kubera ibyo byose, kuri ubu yumva ngo yakwimuka aho atuye. Ati:“binkundiye sinakomeza kuba aha hantu kuko amazina mpabwa atuma nshira numva nkaba mbona nta ho nagera!”

Usabyamahoro Janvier wo mu kagali ka Gasagara, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga we ngo yiswe ko arwanya leta bigatuma hamwe na hamwe ahabona serivisi bigoranye. Aho ageze bamuryanira inzara bati “dore wa wundi wirukanisha abayabozi!”

Kuri Meya Muzuka, ngo hagomba kubaho kubaha ibitekerezo by’undi. Ati:“nubwo waba utemeranywa n’umuturage ku kintu runaka, uba ugomba kumva igitekerezo cye kandi ntumuce intege.

Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye, yibaza umuyobozi udashaka kumva ibitekerezo by’umuturage we uwo yaba akorera ari nde. Ati:”bose numara se kubahindura intagondwa cyangwa ibihazi ntibakwibonemo uzakorana na nde, ukorera nde?”

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Kaberuka Telesphore

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga