• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rulindo: Batawe muri yombi aho bakurikiranyweho kwiba ibiro bisaga 400 by’amabuye y’agaciro

Umwanditsi
January 6, 2017

Mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye tariki ya 4 Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye abagabo babiri ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yitwa Cassiterite ya sosiyeti yitwa “Rutongo Mining Company” iyacukura mu karere ka Rulindo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yagize ati:” abafashwe ni Hakizimana Alphonse na Sebatware Joseph; byabaye nyuma y’uko iyi sosiyeti iyacukura itugejejeho ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro yabo cyari cyakomeje kuhagaragara”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo, Polisi yahise itangira kugenzura no gukurikiranira hafi urujya n’uruza rw’abantu bajyaga ahakorerwa ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze baza kubona imodoka yari iturutse kuri ibyo birombe by’ayo mabuye. Yagize ati:” twakurikiranye iyo modoka kugeza dufashe ba nyirayo ndetse n’ayo mabuye yari ipakiye”.

SP Gashumba, yavuze ko ifatwa ry’iyo modoka yari ipakiwemo amabuye y’agaciro yari yibwe byagizwemo uruhare runini n’abaturage kubera amakuru bahaye Polisi ndetse n’ubufatanye bakomeje kugaragaza; ibi bikaba byerekana ko basobanukiwe neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Aba bagabo babiri bafatanwe ayo mabuye y’agaciro bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yakomeje agira ati:” twashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibi byaha ndetse dukomeje no gukora ubukangurambaga, aho dusobanurira abaturage ububi n’ingaruka by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije; harebwa ko amategeko ajyanye nabyo yubahirizwa; ndetse abaturage bakaba banasobanurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije.

Icyaha kibahamye, aba bagabo bahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga