• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Rubavu: Umugabo yafatanywe ibiro 250 by’urumogi arukuye muri Kongo

Umwanditsi
January 8, 2017

Umugabo Mavubi Patrick w’imyaka 30 y’amavuko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu aho yamufatanye ibiro 250 by’urumogi abyambukanye umupaka abikuye mu gihugu cya Kongo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifatanyije n’abaturage, ku itariki ya 7 Mutarama 2017 yataye muri yombi umugabo witwa Mavubi Patrick w’imyaka 30, ubwo yashakaga kwinjiza mu Rwanda ibiro 250 by’urumogi abikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akaba yarafatiwe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi, ahazwi nko kwa Nyanja hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ati:”Uyu Mavubi yinjije uru rumogi aruvanye muri Congo, ageze ku mupaka ashaka umumotari witwa Dushimimana Alphonse w’imyaka 34 ngo agumye amucungire ko nta nzego z’umutekano zimubona, ariko kuko hari abaturage bamaze kumenya ko kwinjiza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha mu Rwanda bitemewe, barababonye babatungira agatoki inzego z’umutekano nazo zihita zibafata.

CIP Kanamugire, yakanguriye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka, anashimira aba bagize uruhare mu ifatwa ry’aba babyinjizaga, aboneraho umwanya wo gukangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye na Polisi, batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo babyishoramo bafatwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Mike says:
    January 10, 2017 at 7:32 am

    Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha kuko nta bwenge aba afite. Na none kandi ubinywa aba ashyira mu kaga ubuzima bwe. Tubyirinde , kandi tugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo dutanga amakuru y’ababikora.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga