• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Abarinzi b’igihango 17 mubihumbi 6000 bagiye gushimirwa

Editor
November 4, 2015
Ifoto NURC Unity club

Byatangiye bose ari ibihumbi 6000 kuva mutugari birangira hasigaye 17 bazahembwa ku rwego rw’igihugu.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanije n’umuryango wa unity club batangaza ko abarinzi b’igihango bagera kuri 17 bagiye guhembwa ku rwego rw’igihugu bakuwe mubagera ku bihumbi 6000 bari batoranijwe uhereye mutugari hirya no hino mu gihugu.

Umurinzi w’igihango ni muntu ki ?

Nkuko byatangajwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na unity club , umurinzi w’igihango ni Umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’abanyarwanda , kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri , ubworoherane , kwicisha bugufi , kwanga no kurwanya akarengane ; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana avuga ko mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo nubwo ibihe byabaye bibi ngo ntabwo bose babaye babi hari abeza babonetse mo banagomba kubera abandi urugero .

Aba barinzi b’igihango batoranijwe ni abagiye bakora kandi bakanarangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu bihe bidasanzwe igihugu cyanyuzemo uhereye mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi .

Ifoto NURC Unity club
Ibumoso , Dr Nsanzabaganwa Monique umuyobozi wungirije wa unity club , hagati Musenyeri John Rucyahana umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge , iburyo Mugaga Johnson umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo.

Dr Monique Nsanzabaganwa umuyobozi wungirije wa Unity Club ari nayo itanga ibihembo ifatanije na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko aba bazashimwa mugihe byagaragara ko hari utabashije kurinda ikamba rye azaryamburwa .

Dore urutonde rw’abantu 17 bagomba guhabwa ishimwe :

  1. Gatoyire Damien yavutse 1940 abarizwa mu karere ka Gasabo
  2. Ntamfurayishyari Silas yavutse 1969 abarizwa mu karere ka Bugesera
  3. Musenyeri Nzakamwita Servelien yavutse 1943 abarizwa Diyoseze Byumba , Gicumbi
  4. Habumugisha Aaron yavutse 1976 abarizwa mu karere ka Gakenke
  5. Mudenge Boniface yavutse 1957 abarizwa mu karere ka Rubavu
  6. Uwemeyimana Aloys 1962 abarizwa mu karere ka Rusizi
  7. Padiri Rugirangoga Ubald yavutse 1955 abarizwa paruwasi ya cyangugu , Rusizi
  8. Padiri urbanick Stanislas yageze mu Rwanda 1992 aba muri paruwasi ya Ruhango
  9. Mpankiriho Frederic yarapfuye yabarizwaga mu karere ka Nyanza
  10. Kabera Callixte yavutse 1956 yarapfuye yabarizwaga mu karere ka Nyanza
  11. Padiri Eros Borile umutariyani yayoboye ikigo cy’impfubyi cya mutagatifu Antoine akarere ka Nyanza , ubutumwa bwe mu Rwanda yabushoje 2014
  12. Padiri Masinzo Jerome yavukuye i Kaduha 1963 ubu ni padiri mukuru wa paruwasi rugango mu karere ka Huye
  13. Padiri Marius Diyoni atuye mu karere ka Gasabo
  14. Munyakazi Ramadhani yarapfuye yaratuye mu karere ka Gasabo
  15. Murebwayire Josephine yavutse 1952 atuye mu karere ka Gasabo
  16. Mutezintare Gisimba Damas yavutse 1961 atuye mu karere ka Nyarugenge
  17. Uwamahoro Grace yavutse 1981 atuye mu karere ka Nyarugenge

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga