• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Cameroon (Lions indomptables) intsinzi y’ibitego 2-1 iyihesheje CAN 2017

Umwanditsi
February 6, 2017

Ku nshuro ya gatanu, ikipe y’igihugu ya Cameroon (Lions indomptables) itwaye igikombe cya Afurika CAN aho itsinze ikipe y’igihugu ya Misiri ibitego 2-1 ikegukana CAN 2017 yaberaga muri Gabon.

Vincent Aboubakar hamwe na Nicolas Nkoulou, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroon nibo bayitsindiye ibitego bibiri ku mukino wa nyuma bakinaga n’ikipe y’igihugu ya Misiri bityo biyihesha igikombe cya CAN 2017 cyakinirwaga mu gihugu cya Gabon.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Libreville, igice cya mbere cy’iminota 45 ntabwo cyahiriye ikipe ya Cameroon, ndetse cyarangiye benshi bavuga ko ishobora kurangiza umukino itsinzwe kuko babonaga irushwa, cyarangiye ari igitego kimwe cya Misiri ku busa bwa Cameroon. Igitego cyabonetse ku munota wa 21 w’iki gice cya mbere gitsinzwe na Mohamed Elneny.

Ikipe ya Cameroon, yagarutse mu gice cya kabiri yakoze impinduka ndetse bigaragara ko ishaka intsinzi, yasatiraga bikomeye ishaka kwishyura ndetse iza kubigeraho ku munota wa 59 w’umukino ariwo wa 14 w’igice cya 2 igitego cyatsinzwe na Nicolas Nkoulou.

Iminota 90 isanzwe y’umukino ibura gusa iminota ibiri ngo igere, benshi bari batangiye gutekereza ko umukino urangira ari igitego kimwe kimwe maze amakipe yombi akajya mu minota y’inyongera, siko byagenze kuko kuri uyu munota wa 88 nibwo Vincent Aboubakar yaboneye ikipe ye ya Cameroon igitego cya kabiri ari nacyo cyayihesheje kwegukana CAN 2017 kikaba igikombe cya 5 cya Afurika itwaye mu mateka yayo kuko icyambere yagitwaye mu 1984, 1988, 2000, 2002 n’iki cya 2017 cya gatanu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga