• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Imvura ikabije yangije imyaka n’amazu by’abaturage.

Editor
November 6, 2015

Imvura ikabije ivanze n’umuyaga n’amahindu yangije ibikorwa by’abaturage birimo amazu n’imyaka mu mirima.

Muri ibi bihe imvura irimo igwa mubice bitandukanye by’u Rwanda , uduce tumwe na tumwe irimo iragwa bidasanzwe ikagwa ivanze n’umuyaga mwinshi ndetse n’amahindu ikangiza imyaka n’amazu by’abaturage.

Mu karere ka kamonyi aho intyoza.com imaze kumenya nuko mu mirenge ya Mugina , Nyamiyaga na nyarubaka abaturage ubu bamwe bacumbikiwe na bagenzi babo kubera amazu yabo yasenyutse ndetse n’imyaka yabo ikaba yatwawe n’iyi mvura.

Muri iyi mirenge uko ari itatu amazu asaga mirongo ine yarasenyutse , imirima y’imyaka iri kubuso busaga hegitari makumyabiri n’eshanu nabyo byaragiye kuburyo ntacyo abaturage bashobora kwirirwa bategereza ko kizaboneka.

Ifoto y'amazi mumurima
Imvura yangije imirima mukarere ka Kamonyi

Rutsinga Jaques umuyobozi w’akarere ka kamonyi aganira n’intyoza.com yavuze ko bagize imvura idasanzwe ikangiza ibintu bitandukanye mu mirenge imwe n’imwe ariko cyane cyane nyarubaka na Nyamiyaga aho yangije byinshi bagikorera ibarura.

Meya Rutsinga agira ati

twagize imvura navuga idasanzwe yangiza ibintu bitandukanye birimo amazu atandukanye birimo imyaka y’abaturage uyu munsi turimo kubibarura byose kugirango turebe uko twunganira aba baturage bahuye n’ibyo biza.

Umuyobozi w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu ,aganira n’intyoza.com avuga ko mu murenge ayobora atavuga ko imvura idasanzwe ngo kuko ari igihe cyayo ariko akavuga ko icyabaye kibi ari umuyaga mwinshi n’amahindu byazanye nayo bikangiza.

Ifoto y'inzu yavuyeho igisenge
Imvura yangije n’amazu

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamiyaga we aganira n’intyoza.com yavuze ko batunguwe n’imvura ivanze n’amahindu n’umuyaga mwinshi ikangiza amazu ikadukira imyaka kuburyo ari ibishyimbo ari imyumbati abaturage bahinze ntacyo bazakuramo .

Mu kugaragaza ubukana bw’iyi mvura yangije amazu n’imyaka by’abaturage yagize ati

twaratunguwe ni ubwambere abaturage babonye umuyaga uterura igisenge cy’inzu kikagwa nko muri metero magana atanu , ntabwo baherukaga kubibona.

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga