• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho guhinga urumogi

Umwanditsi
February 16, 2017

Mu gihe kitageze ku masaha 24 agize umunsi mu karere ka Kamonyi hangijwe ibiyobyabwenge, umugore yatawe muri yombi na Polisi azira guhinga ibiyobyabwenge(Urumogi).

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017 ahagana saa tanu z’amanywa, mu murenge wa Nyarubaka ho mu kagari ka Kambyeyi umudugudu wa Nyagihamba, umugore witwa Mukamazimpaka Brigitte w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi aho akurikiranyweho guhinga urumogi.

Nyiramana Gaudence, umukozi w’umurenge wa Nyarubaka akaba ariwe ubu wasigariyeho Gitifu uri mu kiruhuko, yatangarije intyoza.com ko amakuru y’ifatwa ry’uyu mugore Mukamazimpaka Brigitte ari impamo, gusa ngo bamenye amakuru y’ifatwa rye yamaze gutwarwa na Polisi aho basanze ahinga urumogi iwe mu kizu cyasakambutse batabagamo.

Igiti cy’Urumogi cyasanzwe aho Mukamazimpaka yaruhinze mu nzu atari akibamo.

Nyiramana, avuga ko nubwo nk’ubuyobozi bw’umurenge amakuru y’uko ahinga urumogi batari bayazi ndetse no kumenya ko yafashwe bakaba babimenye nyuma y’uko atabwa muri yombi na Polisi ngo n’ubundi icyo bari bazi ni uko umugabo w’umwinjira afite afunzwe azira ibiyobyabwenge (Urumogi).

Itabwa muri yombi ry’uyu mugore Mukamazimpaka, rije rikurikira iyangizwa ry’ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 15 ryabereye muri aka karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 gashyantare 2017 ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba. Ni nyuma kandi y’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yari yabwiye abaturage ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge ko ababikoresha, ababitunda, ababicuruza ko nta mwanya bafite ko bahagurukiwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga