• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bakoranye inama igamije gukomeza ubufatanye

Umwanditsi
February 23, 2017

Gen. Kale Kayihura hamwe n’itsinda ayoboye bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel k Gasana barebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye I Mbarara mu mwaka ushize wa 2016.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare 2017, ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira k’umwaka ushize wa 2016 ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa birwanya ibyaha ndengamipaka.

Izi nama zisanzwe ziba buri gihembwe ziga ku mutekano w’imipaka ihuriweho n’ibi bihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’ibyaha bigezweho.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda. Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.”

Polisi zombi, hashize igihe zifitanye ubufatanye bushingiye ku bintu byinshi bifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byacu.

Inama ya Mbarara yari yashyizeho imyanzuro 13 yari yubakiye ku ihanahana ry’amakuru ryasabwe by’umwihariko n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.

Agaragaza ibyagezweho kuva inama ya Mbarara yaba, IGP Gasana yagize ati:” Twagize ihererekanyamakuru hagati yacu, twafatanyije guhugura abapolisi bacu, twigishije abaturiye imipaka yacu kurwanya ibyaha, twacunze umutekano w’umuhora wa ruguru, abanyabyaha bahungiye ku mpande zombi barafashwe kandi dukomeje guha ingufu ubufatanye bwacu mu murongo wo gushyigikira umuhora wa ruguru washyizweho.”

Avuga ku byaha byibasiye isi, IGP Gasana yagize ati:” Isi yahindutse nk’umudugudu, ubu bishobokera abanyabyaha gukora icyo bashaka kandi mu gace bifuza ko ku isi n’ubwo hariho imipaka hagati y’ibihugu. Uburyo itumanaho n’ikoranabuhanga byateye imbere, byatumye habaho n’ibyaha bishya ku isi yose, binatuma bigorana ko igihugu cyakwifasha kubirwanya cyonyine.”

IGP Gasana yavuze ko ubwiyongere bw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, ibyaha by’iyezandonke n’ibifitanye isano n’ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’abantu byatumye habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

General Kayihura mu ijambo rye, yavuze ko inama nk’iyi igaragaza ubushake ku bihugu byombi bwo gutuma ubufatanye busanzwe hagati yabyo buha abaturage babyo umutekano.

Gen. Kayihura yagize ati:” Muri rusange, umutekano wateye imbere mu karere n’ubwo hari ibyo tukigendamo buhoro bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka; tugomba gukora cyane ngo bigabanuke.”

Yagaragaje ubushake Polisi zombi zifite mu gusenya bidasubirwaho udutsiko tw’abanyabyaha hashyirwaho uburyo bwo kubakumira kuko bitwikira urujya n’uruza rw’abaturage mu bihugu byombi bwemewe.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yagize ati:” Mu kwita ku kubaka ubushobozi, tugomba kwigiranaho kandi tugaha imbaraga ubumenyi bwacu mu kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga.”

Mu gusoza inama, aba bayobozi bemeranyije gushimangira ubufatanye no gushyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka biboneka kuri buri ruhande.

By’umwihariko bashimangiye ubushake bwabo mu gufatanya kurwanya ibyaha mpuzamahanga byiganjemo gucuruza ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti itemewe no guhana amakuru ku gihe kandi hakajya habaho ibyegeranyo by’uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemeranyijweho ririmo kugenda ndetse hakabaho ibikorwa n’amahugurwa bihuriweho mu kurwanya biriya byaha.

Inama yashimye kandi ifatwa n’ihererekanywa ry’abanyabyaha baba bahungiye kuri buri ruhande maze isaba ko, hakomeza uburyo bwashyizweho mu kubafata ndetse n’ibiba byibwe hamwe bikajyanwa ahandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga