• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: DASSO yafashwe mu mashati n’uwamuhaye ruswa ashaka kubaka inzu

Umwanditsi
February 23, 2017

Umuturage wo mu murenge wa Runda akagari ka Gihara yataye ku munigo DASSO amuziza amafaranga yamuhaye ngo amufashe mu kubona ibyangombwa abone uko yubaka inzu birangira bibuze n’aho yubatse irasenywa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 mu murenge wa Runda akagari ka Gihara umudugudu wa Kabasanza, umuturage yafashe DASSO mu mashati amwishyuza amafaranga ibihumbi 50 yamuhaye amusezeranya ku mushakira ibyangombwa byo kubaka inzu biza kurangira aho yubakaga hashenywe.

DASSO witwa Twizeyimana Fulgence ngo yahawe n’umuturage amafaranga ibihumbi 50 muri 250 yari yamusezeranije amwemerera ko azamufasha kubona ibyangombwa byo kuba yakubaka, binaniranye umuturage yagiye kubaka ahandi ariko DASSO ntiyamuha utwe, inzu arayizamura ndetse arayisakara birangira ishenywe.

DASSO Twizeyimana, yaje ngo kwinyuza ahubakwaga inzu itarasenywa ariko kuko yari agifite amafaranga atasubije abura uko yaka andi byongeye kandi uwo yasanze akanaba ashinzwe umutekano mu mudugudu birangira ngo abateje inkeragutabara ari nayo yaje gutuma ubuyobozi bubyinjiramo bugasaba uwubatse kwisenyera.

Mugihe barimo basenya inzu umugore w’umugabo (abasenyerwaga) yataye DASSO muri yombi amufata mu mashati amusaba kumusubiza ibihumbi bye 50 ngo kuko ntacyo yabamariye kandi akaba ari nawe ushobora kuba ubagambaniye bagasenyerwa inzu.

DASSO Twizeyimana, abonye asumbirijwe ndetse adashobora kwikura mu maboko y’uyu muturage wamwishyuzaga ibihumbi bye 50 kandi inzu ye imaze gusenywa ntacyo amufashije, dore ko hari n’imbaga y’abaturage yari yahururiye kureba ibiri kuba, yasabye uyu muturage kumureka akayamushakira niko guhita ashaka umuntu aramugoboka yishyura amafaranga y’umuturage abona kumurekura.

Ubwo intyoza.com yageraga ahashenywe iyi nzu, ntabwo uyu muturage twabashije ku mubona ariko twabonye uvuga ko ari umuvandimwe wamuhaye ikibanza ari nawe ubutaka bubaruyeho akanaba ashinzwe umutekano maze atubwira ko aho bubakaga byo nta byangombwa bari bafite gusa ngo bene kubaka bakeka ko DASSO ariwe wabagambaniye bagasenyerwa inzu bari bamaze gusakara kuko yari azi ko bari kubaka kandi hari gahunda bari baragiranye ntazubahirize kandi akabona nta kintu ari bu bakureho kindi.

Mudaheranwa Elias, umuturage akaba anashinzwe umutekano mu mudugudu ari nawe wahaye uwo yita umuvandimwe we aho kubaka hashenywe yabwiye intyoza.com ati:” Inzu yashenywe yari iy’umuvandimwe wanjye Twagirayezu Jeph, inzu ijya gusenywa yubatswe nta byangombwa, kuba ntabyo yari ifite ni uko twabonaga kugira ngo duce mu nzira zo kujya kubishaka bitazatworohera kandi yari mu icumbi nta mafaranga afite. Naramubwiye ngo aze muhegeke munsi y’urugo rw’iwanjye turebe ukuntu yatura.”

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yatangarije intyoza.com ko kuba barubatse inzu nta byangombwa bafite ari amakosa, ko ari nayo mpamvu bagombaga gusenyerwa, avuga ko mu gihugu hose nta nzu izamuka itagira ibyangombwa, yagize ati:” ntabwo bigeze begera ubuyobozi bw’umurenge ngo bwange kubafasha ngo babone icyangombwa cyo kubafasha kubaka.”

Nyirandayisabye akomeza avuga ko ushaka icyangombwa cyo kubaka agomba kubanza ku buyobozi bw’umurenge ati:” niba batarabanje ku buyozozi bw’umurenge abandi begereye ni Ruswa bagombye no gukurikiranwa, ari umuturage ari n’uwo bavuga agakurikiranwa. Avuga kandi ko nubwo banasenyewe ngo nibaze begere ubuyobozi bw’umurenge babubwire bati njyewe narubatse inzu runaka yambwiye ibi nibi nawe akurikiranwe ngo kuko nta muntu wemerewe kugendera hejuru y’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga