• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 30 batawe muri yombi bakekwaho guha abapolisi ruswa

Umwanditsi
February 26, 2017

Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gashyantare 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bavuye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bakurikiranyweho icyaha cyo guha abapolisi ruswa.

Aberekanywe ni abafashwe mu cyumweru gishize bashaka guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda cyane cyane ku makosa babaga bakoreye mu muhanda, abandi ni abayitanze ngo bashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ibizami byo kubona impushya zitwara ibinyabiziga; abandi ni abayihaye abapolisi ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye kugira ngo barekurirwe abavandimwe cyangwa inshuti zabo zabaga zifungiwe ibyaha birimo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha.

Umwe muri bo witwa Alex Munyengabo avugana n’itangazamakuru, yiyemereye ko yatanze ruswa y’amafaranga 30,000 nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru atwaye magendu y’imyenda ariko akaba asaba imbabazi.

Yagize ati:” Nabonye isomo rikomeye, uwasubiza ibihe inyuma sinakongera, nizeye ko abantu benshi bazabonera isomo kuri ibi byacu.”

Undi witwa Imanishimwe, yavuze ko afashijwe na mushiki we, ari nawe mugore wenyine urimo, yatanze amafaranga 150,000 ngo abone uruhushya rwo gutwara moto ubundi yari amaze gutsindwa.

Polisi itangaza ko abatsinzwe ibizami byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibijyanye nazo bafatiwe muri ruswa ziri hagati y’amafaranga 50,000 na 200,000  naho ab’ibyaha byo mu muhanda batanzwe kuva ku 2000 kugeza ku mafaranga 5000.

Nibura abantu 200 biganjemo abashoferi bafatiwe mu byaha nk’ibi mu mwaka ushize.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru  wa Polisi y’u Rwanda,  Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yifuje kuberekana  nk’ubundi buryo mu rugamba rukomeje rwo kurwanya ruswa; aberekanywe bakaba baratanze ruswa ziri hagati y’amafaranga 2000 n’ibihumbi 200 000 bijyanye na serivisi bayitangira.

ACP Badege yagize ati:”Aba bose uko ari 30 n’abandi dosiye zabo zuzuye bakaba bari mu bushinjacyaha, bafashwe binginga abapolisi ngo babasonere ibyaha, babahe ibyo amategeko atabemerera cyangwa ngo babafungurire abantu babo bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye bakoze; ibi kandi babikora biyibagije ko ku ruhande rwayo, Polisi nayo idahwema guhana ndetse no gusezerera mu kazi umupolisi wese hatitawe ku rwego arimo, ufatiwe cyangwa ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’izindi ngeso ziganwa nka yo.”

Yakomeje avuga ko nyamara, muri iki gihe, serivisi nyinshi zakururaga abantu muri ruswa zatangiye gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, zikaba zitangirwa mu mucyo kandi vuba, utayibonye uko bikwiye cyangwa arenganyijwe kandi nawe yashyiriweho imirongo itishyurwa ariyo 997 mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa ndetse na 3511 mu bugenzacyaha.

Aha akaba yagize ati:” Ibi byose byashyizweho hagamijwe gukuraho ikintu cyose cyatuma ushaka serivisi adakenera kuyingingira cyangwa kuyigura; aba bo babirenzeho bakomeza kwingingira abapolisi ruswa batitaye ku bihano bihanitse birimo igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640;  byose bibategereje no kwamburwa iyo serivisi bahawe .

ACP Badege yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi bushimira aba bapolisi b’inyangamugayo bakomeje kwerekana ibikorwa by’ubutwari  kandi ko hashyirwaho ingamba zatuma buri mupolisi wese agira imyitwarire nk’iriya kuko hari bamwe bataritandukanya n’ibishuko cyangwa irari bibashora muri ruswa.

Muri icyo kiganiro kandi, yaboneyeho gushima abaturage bamaze kumenya ububi bwa ruswa bakaba bafatanya na Polisi kuyirwanya haba muri Polisi n’ahandi ikigaragara.

Yagize ati:” Kuyirwanya kwa mbere ni ukwirinda kuyitanga, gutangira amakuru ku gihe aho yamenyekanye cyangwa aho ikekwa kandi mukamenya amwe mu mayeri akoreshwa nko gucisha kuri mobile money cyangwa ku bandi bantu bazwi nk’aba komisiyoneri, kuyitanga nk’impano, intwererano cyangwa ubwishyu bw’amadeni y’amahimbano n’ibindi.”

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko, Polisi n’izindi nzego bahuriye ku nshingano yo kurwanya ruswa, bashyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gutangaza ko ruswa umwe mu banzi b’imiyoborere myiza n’iterambere ry’u Rwanda; aha akaba yagize ati:”Turizeza abanyarwanda ko ntakitazakorwa ngo ruswa icike burundu ariko bikaba bisaba umusanzu wa buri muntu yaba uyisaba n’uyitanga bakabireka kandi ntihagire urebera aho itangwa.”

ACP Badege yashoje ashimira abanyamakuru baje muri iki gikorwa kandi abasaba gutanga inkunga yabo muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa nk’abatangazamakuru kandi nk’abafatanyabikorwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga