• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi

Umwanditsi
March 23, 2017

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bishobora kubaviramo kuyibwa, kuyamburwa bayashikujwe cyangwa kuyata.

Hirya no hino mu gihugu, Sitasiyo za Polisi zakira ibirego byo kwibwa no gushikuzwa amafaranga bitewe no kuyatwara mu ntoki, mu bikapu no muri anvelope cyangwa kuyasiga mu modoka.

Urugero rwa hafi ni urwo ku itariki 21 Werurwe 2017 aho mu karere ka Nyarugenge abagabo babiri bashikuje uwitwa Mugabo Jean Marie Vianney  ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda yari atwaye mu ntoki hafi y’isoko ry’akarere ka Nyarugenge riri mu kagari  ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge.

Ubu bujura bwakozwe na Karangwa Denis alias Kadake Seti ufite imyaka 32 y’amavuko na Kamanzi Alexis ufite imyaka 28 y’amavuko; ibi bakaba barabikoze ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yasobanuye uko byagenze agira ati,”Ubwo Mugabo yarimo agendana ayo mafaranga muri ako gace Karangwa yarayamushikuje ariruka. Nyirayo yahise atabaza. Abari aho bahise bahurura biruka kuri uwo mujura wabonye ko agiye gufatwa akayajugunya hasi, agatoragurwa na mugenzi we (Kamanzi). Polisi yahise ibakurikira irabafata.”

SP Hitayezu yavuze ko Karangwa yafatanywe ibihumbi 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Kamanzi asanganwa ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati, “Ibyo bihumbi 110 by’amafaranga y’u Rwanda bafatanywe byashubijwe nyirayo; kandi iperereza rirakomeje kugira ngo andi asigaye aboneke; ndetse hanafatwe abayafite. Aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakanguriye abantu gukoresha ATM, Visa Card, Credit Card, MTN  Mobile Money, Tigo Cash, Airtel Money n’ubundi buryo bw’Ikoranabuhanga  bugezweho aho kugendana amafaranga menshi .

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,” Kugendana amafaranga menshi ubwabyo biteje umutekano muke. Hari ubwo abajura babona ko bitaza kuborohera kwiba umuntu runaka bitewe n’uko bamubona bakabanza kumukorera ibikorwa bimubabaza cyangwa bimuca intege nko kumufuhera ibintu biryana mu maso, kumukubita ikintu ku kuboko gufashe amafaranga cyangwa ikintu arimo, kumuhutaza, cyangwa bakamusumira bakayamwambura ku mbaraga. Ku bayibwa bayasize mu modoka, kugira ngo abajura bayagereho babanza kuyangiza. Uburyo bwonyine byo kubyirinda ni ukutagenda amafaranga menshi.”

Nyuma yo gusubizwa kimwe cya kabiri kirenga cy’amafaranga yashikujwe, Mugabo yashimye Polisi agira ati,”Mu kanya gato maze kwibwa nagiye kubona mbona Polisi ifashe abanyibye ndetse inshyikiriza ibihumbi 110. Nizeye ndashidikanya ko n’andi azaboneka.”

Karangwa na Kamanzi nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga