• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda-Minisitiri Busingye

Umwanditsi
April 4, 2017

Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru, mu nama ihuza izi nzego zombi rimwe mu gihembwe, hagaragajwe aho ubufatanye bumaze kugera, uburyo ubufatanye bwazo ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, gufatanya mu guharanira gutanga Serivise inoze.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama iba buri gihembwe ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku nsanganyamatsiko igita ati:” Dukomeze ubufatanye kugirango dutange serivisi inoze”; ikaba yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi.

Iyi nama y’umunsi umwe ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano, Jonston Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Cleophas Barore.

Hari kandi ba Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, abapolisi bandi, abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanyamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’izi nzego zombi.

Mu ijambo ryo gutangiza iyi nama, Minisitiri Busingye ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye Polisi y’u Rwanda na RMC ku gikorwa batangije kandi bakomeje, maze avuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha iciye mu bukangurambaga rikoreshwamo.

Minisitiri Busingye yagize ati:” Iri huriro ni iry’agaciro gakomeye kuko hari aho usanga Polisi ihurira n’itangazamakuru mu bushyamirane gusa.”

Yavuze ko itangazamakuru ryiza rishyira imbaraga ku muturage n’ibikorwa bye, rikamufasha kumenya icyaha icyo ari cyo ariko rikanamufasha kucyirinda.

Yakomeje agaragaza intambwe yatewe mu guha ubwisanzure abanyamakuru kandi nabo bakaba baramenye ibyiza bakwiye gukora, bifitiye abaturage n’igihugu akamaro aho yagize ati:” Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta, akayigisha impaka kandi akayigira inama nta nkurikizi kuko biri mu nyungu z’umuturage.”

Minisitiri Busingye yasabye ko iri huriro ryakoreshwa kugirango hagerweho gahunda ihamye yo gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo bufatika.

Yagize ati:” Ukurikije intumbero igihugu cyacu gifite, ibyaha n’ubukozi bwabyo nta mwanya bifite kandi ntibyabana n’iyo ntumbero, tugomba guhitamo, twese dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda.”

Yakomeje agira ati:”Kurwanya ibyaha tukanabitsinda ntibyoroshye ariko ibyo twagezeho byari birushijeho gukomera kandi mu bihe bikomeye, n’ibi rero tuzabigeraho.”

Minisitiri Busingye yashoje asaba abari mu nama kugira indoto z’igihugu kizira gucuruza ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura bw’ibinyabiziga, kwangiza ibikorwaremezo, gucuruza ibyibano ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Yabasabye kandi kugira indoto zo guhaza ibyo abashora imari yabo mu Rwanda n’abakerarugendo bifuza ku mutekano wabo n’ibyabo kimwe n’ibyifuzo by’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, IGP Gasana, yashimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RMC mu kurwanya ibyaha aho yavuze ko intwaro atari imbunda gusa ko n’itangazamakuru rishobora gukora byinshi byiza muri iyo gahunda.

Aha yagize ati:” Polisi yonyine ntihagije ngo ikumire ibyaha kandi inageze ku baturage ibyo ikora kuko nabyo biri mu nshingano zayo, ikeneye n’ubushobozi bw’itangazamakuru kandi biri mu murongo w’iri huriro.”

IGP Gasana yongeyeho ati:” Turi ku muvuduko w’iterambere kandi ntitwajyana n’uwo muvuduko tudafite umutekano; tugomba gufatanya kuwugeraho ariyo mpamvu mwitwa ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha.”

Yashoje asaba abitabiriye inama guharanira kunoza imikorere n’imikoranire mu gukumira ibyaha byo mu ikoranabuhanga na ruswa bishobora kudindiza imikorere myiza mu nzego za Leta n’abikorera.

Cleophas Barore uyobora RMC mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko urwego ayobora rujyaho, maze aboneraho kuvuga ko ibyagezweho mu mikoranire yarwo n’izindi nzego cyane cyane Polisi y’u Rwanda ari ibyo kwishimira.

Aha yagize ati:” Nta munyamakuru ukihishahisha Polisi, n’ubwo urwego rwacu rugifite byinshi byo gukora, ariko imikoranire myiza hagati y’izi nzego zacu yagize akamaro kanini.”

Yavuze ko urwego abereye umuyobozi ruhora ruharanira ko abanyamakuru baba abanyamwuga kandi ruhora rubashishikariza gukora inkuru z’ibifitiye abaturage akamaro aho kureba ibitagenda.

Yashoje agira ati:” Twese dusenyera umugozi umwe kandi ku ruhande rwacu, nta munyamakuru w’umwuga wifuza gusebya igihugu cye cyangwa kugirana ibibazo n’urwego runaka rwa Leta cyangwa urwigenga.”

Yongeye gushima ubufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru muri rusange kandi asaba ko ihuriro ryabaye, ryaba umusemburo w’uko bwakwiyongera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga