• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kujugunya uruhinja rwe mu musarane

Umwanditsi
April 5, 2017

Nyuma y’icyumweru kimwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yataye muri yombi umugore wajugunye uruhinja rwe mu musarane, nyiri uguta umwana mu musarane ibye ni amayobera.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017 ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo, umugore witwa Nyiransabimana Illumine w’imyaka 26 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gutahura ko yataye uruhinja mu musarane.

Nyiransabimana watawe muri yombi na Polisi, ibyatumye afatwa ndetse akaba ari mu maboko ya polisi ategereje gushyikirizwa ubutabera, yabikoreye mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Cubi mu murenge wa Kayenzi.

Nyiransabimana ngo yari asanzwe afite inda y’amezi arindwi, nyuma yo gukemangwa ndetse hagatangira guhuzwa amakuru ngo nibwo yafashwe, yemera ko yataye uruhinja mu musarane ariko akavuga ko nawe atazi uko byagenze, ngo yabonye bimubaho.

Uyu mubyeyi utaragiriye impuhwe uruhinja rwe, yafashwe na polisi kuri uyu wa gatatu ariko kandi ibyo yakoze avuga ko yabikoze tariki ya 27 Werurwe 2017 gusa akavuga ko nawe yabonye bimuzamo.

CIP Andree Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yahamirije intyoza.com aya makuru y’itabwa muri yombi rya Nyiransabimana ndetse ko ngo yatawe muri yombi nyuma yo gusanga koko yarajugunye uruhinja rwe mu musarane.

CIP HAkizimana, Avuga ko uruhinja rwakuwe mu musarane rukajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma gupimwa naho uyu mugore akaba yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kayenzi akaba ategereje gushyikirizwa ubutabera.

CIP Hakizimana, yabwiye kandi intyoza.com ko Polisi y’u Rwanda ishimira cyane uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma hakumirwa ndetse hakarwanywa ibyaha ari no muri ubu buryo avuga ko amakuru yatanzwe nabo yatumye uyu Nyiransabimana atahurwa, agatabwa muri yombi. Abashishikariza kurushaho gukomeza ubu bufatanye na Polisi hamwe n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe.

CIP Hakizimana, Ashishikariza by’umwihariko igitsina gore kwirinda gutwara inda zitateganijwe, bakifata, bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina batikingiye kuko ngo uretse no kuba byabaviramo gutwara inda batateganije bashobora no kwanduriramo indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga