• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Huye: Umugore yaguwe gitumo na Polisi atetse Kanyanga ahita atabwa muri yombi

Umwanditsi
April 14, 2017

Ku itariki ya 11 Mata 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umugore witwa Uwimana Alphonsine atetse Kanyanga ihita imuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Uwimana akaba yarafatiwe mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko kugirango uyu mugore afatwe ari abaturage batanze amakuru.

Yavuze ati:”Mu by’ukuri hari abanyarwanda b’inyangamugayo bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, umwe muri bo niwe wamaze kubona Uwimana atetse iyi kanyanga ahita ahamagara Polisi arayibimenyesha, natwe tujyayo tuhageze dusanga amaze guteka litiro 5 zayo, tunamusangana litiro 300 za Muliture yifashishaga mu kuyiteka. Nibwo twahise tumufata”.

Yashimiye uyu muturage watanze amakuru, anasaba abaturage bose gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa za kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ryabyo mu baturage.

CIP Hakizimana, yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko no kwishyirira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye.”

Yashisikarije abaturage gukomeza gukora bakarwanya ubukene aho gushakira amakiriro mu bintu byangiza ubuzima bwabo.

Polisi yo mu karere ka Nyagatare nayo ya yafatatiye mu rugo rw’umukecuru witwa Makundi Evanisi w’imyaka 75 y’amavuko amakarito 6 y’inzoga zitemewe mu Rwanda za Zebra waragi, mu gihe Polisi yo mu karere ka Rwamagana yo yanafatanye uwitwa Rebero Joseph w’imyaka 36 udupfunyika 110 tw’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ubundi buryo  ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga