• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gusiga yibye arenga Miliyoni i Kigali  

Umwanditsi
April 17, 2017

Ngirababyeyi Pierre, nyuma yo gusiga ateruye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane hamwe n’amadolari ya America ijana akagerekaho na terefone 2 zihenze, yahungiye Kamonyi yibwira ko birangiye ashiduka Polisi imutaye muri yombi.

Ngirababyeyi Pierre, umuhungu w’imyaka 25 y’amavuko wakoreraga uwitwa Habimana utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru akagari ka Kibaza, nyuma yo gusiga ateruye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane hamwe n’amadolari ijana ya America akagerekaho terefone 2 zihenze, yahungiye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira mu masaha macye atabwa muri yombi.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo aganira n’intyoza.com ku murongo wa Telefone ngendanwa, yahamije amakuru y’itabwa muri yombi rya Ngirababyeyi Pierre ndetse avuga ko yaje mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi umurenge wa Musambira ari naho yafatiwe nyuma yo gusiga yibye uwo yakoreraga amafaranga yavuzwe haruguru ariko handi hakiyongeraho na Telefone ebyiri zo mu bwoko bwa SAMSUNG S7.

CIP Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko abanyabyaha bagomba kumenya neza ko nta mwanya bagifite, ko ntaho bakwihisha bibwira ko Polisi y’u Rwanda itagera, ko nubwo bajya hakurya y’imbibi z’Igihugu ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iy’amahanga bafatwa bagahanirwa icyaha baba bakurikiranyweho.

Yagize ati:” Abanyabyaha, bagomba kumenya yuko aho bahungira hose Polisi y’u Rwanda ihari, n’abaturage bazima b’umutima bakorana na polisi barahari, batanga amakuru, bagafata umunyacyaha bakamushyikiriza ahakorewe icyaha n’ibyibwe bigasubizwa ba nyirabyo naho uwakoze icyaha agashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje agira ati:”Nta buhungiro babona, nta n’amahwemo bazabona kubera ko bahagurukiwe n’inzego zose hamwe n’abaturage bafite umutima wo kwanga no kurwanya ikibi, bafite icyerekezo kizima, bakorana n’inzego z’umutekano baharanira kurwanya icyaha.

CIP Andre Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko uyu Ngirababyeyi Pierre nyuma yo gutabwa muri yombi yasanganywe amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na cumi na bitandatu (1,316,000Fr), amadolari ijana ya America hamwe na Telefone zombi uko ari ebyiri.

Atangaza ko Ngirababyeyi Pierre yahise yoherezwa i kigali aho yakoreye icyaha, asaba kandi abakoresha abakozi kujya babanza kugenzura niba abakozi bahawe cyangwa bagiye gukoresha ari inyangamugayo,

CIP Andre Hakizimana, avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage kuyegera, kuyiha amakuru yatuma mu gihe hari icyo bakeka hakumirwa icyaha cyangwa se kikarwanywa bityo igihugu kikarushaho gutera imbere buri wese agatanga imbaraga ze yubaka ibyiza biganisha ku iterambere ry’igihugu n’abenegihugu.

Umunyamakuru w’intyoza.com yagerageje kuvugana ku murongo wa terefone ngendanwa na Habimana nyiri ukwibwa ari nawe wakoreshaga uyu Ngirababyeyi Pierre ariko ubwo yitabaga yavuzeko ahuze maze asezeranya ko nahuguka ahamagara ariko byarangiye atabikoze anahamagawe ntiyabasha kuboneka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga