• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Christiano Ronaldo yihanangirije ikipe ya Bayern Munich

Umwanditsi
April 18, 2017

Mu mukino wahuje ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Baern Munich yo mu budage kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017, umukinnyi Christiano Ronaldo wa Real Madrid yihanangirije ikipe ya Baern Munich kuko mu bitego 4 by’uyu mukino gusa yatsinzemo 3.

Umukino wahuje ikipe ya Real Madrid hamwe na Baern Munich kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 benshi bawubonaga nka Final ije mbere, ni igikombe gikinirwa n’amakipe yabaye ayambere iwayo- UEFA Champions League, Christiano Ronaldo mu bitego 4 ikipe ye yatsinze yashyizemo 3 (hat trick ).

Uyu mukino wari uwo kwishyura kuko mu mukino ubanza wabereye mu budage, ikipe ya Real Madrid yari yatsinze ibitego 2 kuri kimwe cya Baern Munich, ibi bitego bya Real Madrid uko byari bibiri byari byatsinzwe na kizigenza Christiano Ronaldo.

Gutsindira Baern ku kibuga cya Real Madrid, byashimangiye ugukomera kw’iyi kipe itozwa na Zine dine Zidane, muri ibi bitego bine byatsinzwe, bitatu muri byo ni ibya Christiano Ronaldo, bivuze ko imikino yombi ihuje aya makipe, ubanza n’uwo kwishyura, Christiano Ronaldo ubwe atsinze Baern Munich ibitego 5 wenyine.

Nyuma y’ibi bitego bya Christiano Ronaldo, yujuje ibitego ijana atsinze muri iri rushanwa, bimuha kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi mu mikino y’igikombe nk’iki gikinirwa n’amakipe yabaye ayambere iwayo-UEFA Champions League.

Umukino wahuje aya makipe, Real Madrid na Baern Munich wabaye umukino w’ishiraniro, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Baern Munich ifite ibitego 2 kuri kimwe cya Real Madrid, byasabye ko hongerwaho iminota 30 bitewe nuko umukino ubanza Real nayo yari yatsinze 2-1.

Iminota 30 yongeweho yabereye ikibazo gikomeye ikipe ya Baern Munich yakinaga ifite abakinnyi 10 kuko umukinnyi wayo witwa Arturo Vidal yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 84 habura gusa iminota 6 ngo iminota isanzwe y’umukino irangire. Iminota 30 yinyongera yakomereye cyane Baern Munich kuko yakinaga ituzuye, ni naho yogeweho uburimiro itaha ityo Real irakomeza ku bitego 4-2 wateranya imikino yose bikaba 6-3. Igihangange Christiano Ronaldo yongera kwiyerekana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga