• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Umugabo yafatanwe telefone zihenze zigera ku 100 afatishwa na “Find my Phone”

Umwanditsi
April 19, 2017

Ubwo abantu barimo binezeza mu gitaramo cyakwitwa nk’iserukira muco ry’indirimbo (festival de musique Coachella) umugabo w’umujura yibye telefone zihenze zigera mu ijana ariko aza gufatishwa na Porogaramu ya Find my Phone (Mbonera cyangwa nshakira terefone) yashyizwe muri telefone za smartphones.

Ni muri Amerika-California, muri week-end ishize mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 14 Mata 2017 ubwo abantu barimo bishima, babyina mu gitaramo cy’indirimbo umuntu yakwita nk’iserukiramuco ry’indirimbo, abantu bishimaga babyina umujura nawe apanga ku bacucura, telefone zigera mu ijana yaziteye uruhago rwe azikubita kubitugu hagenda we.

Nyuma y’ibirori, benshi mu bari babyitabiriye bashidutse telefone ntazo bafite, mu kuzishaka bakazibura, bitabaje abashinzwe umutekano maze ku bw’amahirwe kubera agaporogaramu bashyize muri telefone kitwa find my phone habasha kumenyekana aho telefone ziherereye maze umujura atabwa muri yombi.

Renaldo De Jesus Henao, umugabo w’imyaka 36 y’amavuko nkuko tubikesha slate.fr niwe abashinzwe umutekano bataye muri yombi nyuma yo gukoresha kariya ga porogaramu ka find my phone gafasha mu kumenya aho telefone wabuze iherereye naho haba hashize imyaka yarabuze.

Renaldo De Jesus, ukekwaho kwiba izi telefone dore ko atakwitwa umujura nta mategeko arabimuhamya, yaje kurekurwa na Polisi nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga y’amadolari ya America ibihumbi icumi (10,000$), hategerejwe igihe azagerezwa imbere y’ubutabera.

Nyuma y’iki gikorwa, abantu bagiriwe inama ko mu gihe bagiye ahantu hateraniye abantu benshi cyangwa ahandi, ko bajya birinda gutwara ibyangombwa mu mifuka y’inyuma, ahubwo bakabishyira imbere ndetse bakagerageza uburyo bibikwa bitandukanye cyane ku bifite agaciro kugira ngo habaye ukwibwa cyangwa gutakara bye kuba byaburira rimwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga