• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abatwara ibinyabiziga bafite uburangare

Umwanditsi
April 19, 2017

Polisi irihanangiriza abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare, aho ivuga ko abakora ayo makosa bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakamburwa n’impushya zabo zo gutwara ibyo binyabiziga.

Ibi Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda isaba, bije bikurikira impanuka ebyiri zabaye ku italiki ya 18 Mata 2017 zigahitana ubuzima bw’abantu batanu.

Impanuka imwe yabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo ihitana ubuzima bw’abantu bane barimo n’umushoferi ubwo ikamyo yari atwaye yaburaga feri maze igonga abana batatu bavaga ku ishuri.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda akaba avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abashoferi aho yihanangiriza abica amategeko agenga umuhanda.

Aha CIP Kabanda agira ati:” Twabwiye kenshi abakoresha umuhanda, cyane abatwara imodoka n’abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo, kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye, kwihuta bageze mu makorosi, kwirinda umuvuduko ukabije n’uburangare bundi.”

Yakomeje agira ati:”Biri mu nyungu z’utwaye ikinyabiziga kuba yakubahiriza ibisabwa kuko uretse abo batwaye, nabo baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ibinyabiziga byabo; utwaye rero ajye ashyira ubuzima imbere.”

Polisi iragira inama kandi ba nyir’ibinyabiziga kujya bitwararika ubuziranenge bwabyo no kujya bakoresha igenzura mu gihe kiba kigenwe kugira ngo birinde impanuka zabyo.

Iteka rya Perezida no.85/01 ryo kuwa 02 Nzeli 2002, rivuga ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo, rivuga ko imodoka itujuje ubuziranenge busabwa, idahabwa icyangombwa kiyemerera  kugenda mu mu muhanda; uyikoresha idafite icyo cyangombwa acibwa ihazabu y’amafaranda 25,000.”

Iriya kamyo ifite icyapa kiyiranga RAD 731J ni iy’ikigo cy’ubwubatsi niyo yagonze inzu yari yegereye umuhanda mu murenge wa Nduba nyuma yo kugonga abana batatu, ariko nta muntu yasanze muri iyo nzu.

CIP Kabanda yasabye abakoresha umuhanda kwitonda bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko impanuka zishobora kwirindwa.

Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi bafite ibinyabiziga bitwara abagenzi ko mu modoka zabo hashyirwamo utugabanyamuvuduko dutuma imodoka itarenza umuvuduko wa kilometero 60 mu isaha.

Kuri uwo munsi nanone, indi mpanuka yabereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi; aho imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ifite icyapa kiyiranga RAD 792 B yagonze uwitwa Ganishyaka Aloys ahita yitaba Imana. Polisi ikaba yaravuze ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize ati:” gutwara ikinyabiziga bisaba ubwitonzi no gushishoza, kuko iyo bitagenze gutyo bishyira ubuzima bw’umushoferi ndetse n’abo atwaye mu kaga. Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira izo mpanuka harimo gushyira abapolisi hirya no hino mu mihanda bashinzwe kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa, ariko kandi hari abashoferi bamwe bakomeje kubirengaho”.

Yakomeje agira ati:” impanuka nyinshi zishobora kwirindwa kuko akenshi ziterwa no kugenda nabi mu muhanda ndetse n’uburangare, hakaniyongeraho no gutwara ibinyabiziga bitameze neza bitanakorewe isuzumwa ry’imiterere yabyo. Hari kandi n’ubwo abanyamaguru nabo bateza impanuka mu gihe bambuka umuhanda uko biboneye batashishoje”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga