• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Ruhango: Polisi yunze imiryango 20 yabanaga mu makimbirane

Umwanditsi
April 29, 2017

Hashingiwe kuri Raporo zo mubuyobozi bw’inzego zibanze, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango akagari ka Tambwe yunze imiryango 20 yabanaga mu makimbirane maze yiyemeza gutangira ubuzima bushya.

Imiryango igera kuri 20 yo mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango akagari ka Tambwe, ku itariki ya 26 Mata 2017 yahurijwe hamwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, hagamijwe kuyigisha no kuyigira inama ku mibanire ikwiye kuyiranga mu ngo zayo. Uku kuyihuriza hamwe byabaye bikurikira raporo zaturukaga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zigaragaza ko iyo miryango ibanye nabi.

Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango (DCLO), ari kumwe na Uwitonze Therese, akaba n’umushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe ukorera mu kigo Mental Health Dignity Foundation babasobanuriye ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ingaruka zaryo haba ku muntu ku giti cye, ku muryango , ndetse no ku gihugu muri rusange.

IP Abijuru yabasobanuriye ibyatuma habaho kutumvikana hagati yabagize umuryango aho yagize ati:”Kutumvikana mu ngo bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo ubusinzi, gucana inyuma ku bashakanye, gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kutumvikana ku buryo bw’imicungire y’umutungo hagati y’abashakanye.

Yakomeje abasobanurira kandi uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane, naho Uwitonze abasobanurira ko ihohoterwa rishobora gutera ihungabana, n’aho ihungabana rihurira n’indwara zo mu mutwe.

Nyuma y’ibi biganiro, iyi miryango yahawe umwanya igararagaza intandaro y’amakimbirane yayo bavuga ko mu bibazo biri ku isonga y’imibanire itari myiza mu ngo zabo, ari ubusinzi , gucana inyuma, kuba bamwe babana  batarashakanye byemewe n’amategeko bityo buri umwe akumva ko afite  uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ndetse no kutumvikana ku micungire y’imitungo y’urugo.

Umuryango wa Ahishakiye Jason na Musabyimana wari ubanye nabi warahagurutse usabana imbabazi, unashimira Polisi yabaganirije ikabasaba kureka amakimbirane yari ari mu muryango wabo.

Musabyimana yanavuze ko yajyaga yumva yakwiyahura kubera ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we.

Iyi miryango yose yasabanye imbabazi iniyemeza gutangira ubuzima bushya bwo kubana mu mahoro, Polisi nayo ibemerera ko izakomeza kujya ibasura, dore ko hari bamwe bavuze ko hari ibimenyetso by’ihungabana bari baratangiye kugaragaza birimo umutwe udakira, igihunga gihoraho, kubura ibitotsi, n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga