• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda i Darfur batanze imfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Umwanditsi
May 1, 2017

Miliyoni zigera kuri 54 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yaguzwemo imfashanyo yatanzwe i Darfur n’abapolisi b’u Rwanda bariyo mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, igizwe n’ibikoresho nkenerwa bitandukanye birimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID) bahaye imfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba abagore bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu nkambi y’impunzi y’abavanywe mu byabo n’intambara ya Abushouk.

Aho aba bagore basanzwe bakorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi, ni naho bakorera imishinga ibafasha kwiteza imbere irimo ubudozi, kuboha ibintu bitandukanye n’indi myuga inyuranye n’ibindi.

Kubashyikiriza iyi mfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, byabaye mu cyumweru gishize; ndetse bakaba baranahawe ibyuma bitanga umuyaga mu gihe cy’ubushyuhe, ndetse abanyeshuri b’ikigo cy’ishuri kiri muri iyo nkambi bahabwa imyenda n’imikeka yo kwicaraho. Aba bapolisi b’u Rwanda bari muri Darfur mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye basanzweyo bakora ibikorwa by’ubukangurambaga no kwigisha inzego zitandukanye. Inkunga yose hamwe batanze ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 54.

Igikorwa cyo gutanga iyo mfashanyo cyari cyitabiriwe n’umuyobozi w’abapolisi muri ubwo butumwa bw’amahoro mu gace k’Amajyaruguru Brig. Gen. Mohammed Abdullahel Baki, ushinzwe amavugurura y’inzego muri UNAMID Lokesh Singh, uwungirije umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda Senior Superintendent of Police (SSP) Bernard Mukama, hari kandi n’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro, abayobozi muri iyo nkambi n’abandi.

Ubwo yashimiraga abapolisi b’u Rwanda kubera icyo gikorwa cyiza Brig Gen. Baki yagize ati:” ikibazo cy’umuriro muri iyi nkambi y’impunzi cyari kimaze igihe kitari gito. Turashimira Imana kuba amasengesho y’aba bagore n’ibyifuzo byabo; bisubirijwe ku bapolisi b’u Rwanda”.

Yashimye imikoranire myiza n’umubano uri hagati y’impunzi n’abapolisi ku buryo bamaze kugera kuri byinshi. Yagize ati:” intego yacu ni ugufasha impunzi no kuziha icyizere no kubongerera ubushobozi n’ubumenyi ku buryo biteza imbere. Inkunga bahawe izabagirira akamaro muri iki gihe ndetse n’ikizaza”.

Nafisa Mohammed Ismael, ni umugore uhagarariye bagenzi be muri iyo nkambi; yashimiye abapolisi b’u Rwanda kuba barabafashije, akomeza avuga ko babaremyemo icyizere cy’ejo hazaza.

Uwungirije umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri ubwo butumwa bw’amahoro SSP Mukama, yavuze ko gutanga iyo mfashanyo biri mu ndangagaciro z’abanyarwanda zo gufasha umuntu wese ubabaye haba mu gihugu no hanze yacyo.

Iyi nkunga yatanzwe mu gihe Polisi y’u Rwanda yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 imaze, hakazabanza kubaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 15 Gicurasi bikazamara ukwezi kose. Hazabaho guha imiryango ibihumbi 3 mu gihugu hose amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba; ni ukuvuga imiryango 100 muri buri karere ndetse ayo mashanyarazi akazahabwa n’ibigo nderabuzima 30.

Igikorwa nk’icyo cyo gufasha abaturage kandi cyari cyaranakozwe mu minsi ishize mu gihugu cya Centrafrika, aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahaye abana b’imfubyi ibikoresho byo kuryamaho birimo amagodora, amashuka, inzitiramibu n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga