• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa

Umwanditsi
May 4, 2017

Umwiherero wa kabiri uhuje abayobozi ba Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni butatu buri muri Sudani y’Epfo, Darfur na Abyei wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’ibintu by’ibanze.

Avugana n’itangazamakuru, Shaowen Yang, umujyanama wa kabiri muri Polisi ya Loni, yagize ati:” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bibazo byagaragajwe nk’imbogamizi muri ubu butumwa uko ari butatu; niyo mpamvu twarigize umwihariko kimwe no kurinda abasivili.”

Yongeyeho ati:” Twasuye hamwe muho bafashirizwa hano mu Rwanda nk’ikigo Isange One stop Center, twatangajwe n’ibyagezweho kandi byatubereye isomo ndetse tugomba kwiga no gusangiza ibice bya Polisi biri muri ubu butumwa ngo binoze uburyo birwanya ihohoterwa.”

Ikigo Isange, ubu kirakorera mu bitaro 45 mu gihugu hose, kikaba gitanga ubuvuzi, ubujyanama ndetse n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yang yagize kandi ati:” Umwiherero wanize ku bibazo ubutumwa bwa Loni burimo guhura nabyo cyane cyane muri Darfur, Sudani y’Epfo na Abyei; wanzura ko hashyirwa imbaraga mu yindi myiherero ihuriweho n’izi mpande, gukora ibijyanye n’imyanzuro y’Inama ya Loni ishinzwe amahoro ku isi mu birebana no gushyira mu bikorwa inshingano zacu cyane cyane iza gipolisi mu butumwa bw’amahoro.”

Yongeyeho ati:” Mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba, twatangiye kureba uburyo twakorera hamwe mu kubahiriza amategeko, gukorana n’abanyapolitiki mu gufasha irangizwa ry’amakimbirane no gushyira mu buzima busanzwe ibihugu biyavuyemo.”

Yakomeje avuga ko bashyize ahagaragara ibigomba gukosorwa muri ubu butumwa birebana n’igipolisi, impamvu z’ubutumwa ndetse n’ingamba n’imikorere.

Umwiherero w’iminsi itatu wari uhuje ba Komiseri b’abapolisi, abajyanama bakuru, abayobozi b’ibice bya Polisi n’abashinzwe ibikorwa muri ibyo bice n’abandi ba ngombwa mu butumwa bwa UNMISS (Sudani y’Epfo), UNAMID (Darfur) na UNSFA(Abyei).

Komiseri wa Polisi muri UNAMID, Priscilla Mukotose ukomoka muri Zimbabwe yavuze ko ubu butumwa butatu busangiye politiki ishingiye ku miterere y’ibihugu aho yagize ati:” Uretse ko dufite Abanyarwanda benshi muri ubu butumwa bwose, ariko twanasanze ibibazo duhura nabyo mu butumwa byitabwaho hano mu Rwanda.”

Yongeyeho ati:” Kugirira umwiherero mu Rwanda , byatumye  twemeze ko, nyuma yo gusura ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha abajya mu butumwa bw’amahoro, impamvu duhora twakira abapolisi bashoboye kandi bazi icyo bakora bavuye mu Rwanda, bikaba byari bisanzwe ariko binazwi ko abapolisi b’u Rwanda bakora cyane kandi bafite imyitwarire myiza.”

Yashoje agira ati:” Ntawe byatangaza amaze kubona aho baba baturutse,.ni aho bakura ubumenyi n’ubushobozi bituma baba indakemwa mu butumwa bwose bakora.”

Basuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Hagati aho kandi, iri tsinda ryanasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, aho bunamiye miliyoni irenga y’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Polisi muri UNAMID yashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma ya jenoside yari yarusize rusenyutse

Yagize ati:” Turashima u Rwanda, rwavuye kure cyane…ntawatekereza ko abaturage bakora ibi. Twe nk’abakora mu butumwa bw’amahoro, turifuza ko amahoro mwagezeho akomeza kandi mugakomeza kwereka isi yose ko mwivanye mu mahano ya jenoside.”

Yashoje agira ati:” Buri wese ashobora kubona ibyo murimo gukora n’aho mwavuye kandi ndizera ko ibindi bihugu byabigira ho ko bidakwiye kugira amakimbirane ageza kuri jenoside.”

Mugenzi we ukorera muri Abyei, Assistant Commissioner of Police (ACP) Mohamed F. Suray ukomoka muri Ghana yagize ati:”Twigiye byinshi ku byo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu kwigisha abaturage kwicungira umutekano , mu mutekano wo mu muhanda, ku mutekano muri rusange cyane cyane nijoro ; ni ikintu kigaragarira buri wese, umujyi uratekanye, uracyeye, ni ikintu n’indi mijyi ikwiye kwigana.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga