• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umuganda basukura ishuri

Umwanditsi
May 14, 2017

Umuganda wakozwe n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique, wakiriwe neza ndetse usigira isomo ubuyobozi bw’ikigo, abanyeshuri n’ababyeyi babo.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique buzwi nka United Nations Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA), kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017 bakoze umuganda, aho basukuye ishuri mu rwego rwo kubashishikariza umuco w’isuku n’isukura.

Uyu muganda bawukoreye muri College de la Paix, aho bari kumwe n’abanyeshuri baryigamo, ababyeyi n’abarimu babo, bakaba basibuye imigende y’umuhanda urikikije kandi banatema ibihuru birikikije.

Iri shuri riri muri Komini Bimbo mu murwa mukuru Bangui.

Nyuma y’uyu muganda, umuyobozi w’iri shuri Mamadu Adoum yashimye abapolisi b’u Rwanda, avuga ko igikorwa bakoze ari”acy’agaciro kanini, kandi bakaba bishimiye ko batoje abanyeshuri babo umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo nk’urubyiruko,  kuko aribo mbaraga z’ejo hazaza h’igihugu cyabo.”

Yavuze ko kugirango bahe agaciro igikorwa abapolisi b’u Rwanda bakoze kuri iryo shuri, igikorwa cy’umuganda nabo bazakigira umuco bakajya bawukora buri gihe.

Umwarimu w’iki kigo witwa Chalin wari witabiriye umuganda, yavuze ati:’Twasomye amateka y’igihugu cyanyu, amacakubiri yaje kugeza aho kumena amaraso y’abanyarwanda yararangiye none igihugu cyanyu ubu kirandikwaho iterambere demokarasi n’imiyoborere myiza ndetse n’umutekano bikaba aribyo bikiranga. Ibi bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.”

Uhagarariye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ACP Elias Mwesigye, yashimiye abitabiriye umuganda, ababwira ko umuganda ari umuco uranga abanyarwanda mu rwego rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo, ababwira ko u Rwanda  narwo rwanyuze mu bihe  bigoye by’intambara n’amacakubiri, ariko ubu rukaba rwarabivuyemo, ubu abanyarwanda bakaba bashyize hamwe bubaka igihugu, kikaba kigeze ahashimishije ku buryo n’amahanga aza kurwigiraho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga