• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muri LIPRODHOR ibintu bigeze iwandabaga, ibyayo bigiye ireba

Umwanditsi
May 15, 2017

Umuryango witwa ko ufite guharanira uburenganzira bwa muntu LIPRODHOR, hagati muriwo ishyamba si ryeru, ni ibibazo by’insobe ndetse bigiye gutuma imitungo yawo irimo amazu atezwa icyamunara kubera kwambura abakozi bawo.

Nkurunziza Jean Pierre, umunyamategeko akaba na perezida w’umuryango LIPRODHOR yatangarije intyoza.com ko adahakana ibibazo by’ingutu biri muri uyu muryango, avuga gusa ko bituruka ku bakozi bahoze bayikorera bakaza kuyirega mu nkiko bakayitsinda nubwo n’abatarareze amarira ari yose kubwo kudahemwa.

Agira ati:” Hari urubanza LIPRODHOR yaburanye iregwamo n’abahoze ari abakozi bayo bakoze ntibahembwa imishahara yabo kubera ko icyo gihe nta bushobozi bwari buhari, ni mu myaka yashize nta nubwo nari ndimo, bari batsindiye amafaranga asaga Miliyoni 60 z’amanyarwanda ariko twarajuriye urubanza rurangira LIPRODHOR itegetswe kwishyura agera muri Miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda, uretse ko nubwo yaba Miliyoni imwe cyangwa 5 nta bushobozi ifite na bucyeya bwo kwishyura.”

Nkurunziza, avuga ko ibibazo LIPRODHOR ifite ari byinshi, ko ndetse n’inzu yayo ubwayo igomba gutezwa cyamunara iri mu bibazo kuko ngo icyo gihe cyose abakozi batahembwaga ari nako hari imisanzu ya RSSB n’imisoro ya Rwanda Revenue Authority itarishyurwaga, avuga ko bagerageje kubikemura ariko bikanga.

Izi nyubako za LIPRODHOR ziherereye i Nyamirambo ku ryanyuma, nizo zishobora gutezwa icyamunara bibaye nta gihindutse.

Nkurunziza, yatangarije intyoza.com kandi ko nta kundi babigenza ngo kuko urubanza rwabaye itegeko bityo ko rugomba kurangizwa. Agira ati:” Nta bundi buryo, iyo nta bushobozi murubanza umutungo w’umuntu niwo uvamo ubwishyu.” Akomeza avuga ko aba bakozi nabo ubwabo ari abanyamuryango, ko bawukoreye ndetse ko bazi ibyo bakoze n’ibyo batakoze, avuga ko bari bakwiye kugarura umutima bakumva ko ari umuryango wabo bari kurenganya, aba ngo ni nabo bawungukiyemo cyane.

Hagati aho nubwo aba bakozi bareze ndetse bagatsinda urubanza bakaba bagomba kwishyurwa, Nkurunziza avuga ko na LIPRODHOR yatanze ikirego cyo gukurikirana bamwe muri aba bakozi ku bw’ibikoresho birimo za Moto n’ibindi by’umutungo bwite wa LIPRODHOR batigeze basubiza. Avuga ko uwo mutungo ugomba kugaruka kuko atari uwabo. Atangaza kandi ko ubwo inzu ya LIPRODHOR izaba itejwe cyamunara bazajya gukodesha nk’abandi bose.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga