• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rwamagana: Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
May 23, 2017

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yahamagariye abaturage b’akarere ka Rwamagana kurinda no gusigasira ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’u Rwanda no kubyubakiraho ngo bazagere ku mibereho myiza n’iterambere birambye.  

Ibi Minisitiri Musoni yabivuze mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abaturage b’umudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro nyuma y’umuhango yayoboye, wo gutaha ku mugaragaro inzu 108 zahawe amashanyarazi akomoka ku zuba n’amavomero atatu y’amazi meza bitanzwe na Polisi y’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi cyatangiye taliki ya 16 Gicurasi 2017.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda kandi wari witabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara n’akarere ka Rwamagana.

Minisitiri Musoni, mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko ibikorwaremezo birimo gutahwa bisanzwe biri muri gahunda ya Leta yo kugeza ku baturage imihanda, amazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabyo.

Minisitiri Musoni yagize ati:” Turashima Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze muri uyu umudugudu, ariko ni mu gihe kuko ifite umutoza w’ikirenga ibikomoraho ari nawe twese uduha umurongo dukurikira.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byose bigendereye guha abaturage imibereho myiza kandi bigomba guhuzwa no kubaha umutekano kuko ari wo musingi wa byose, aha akaba yagize ati:” Amahoro n’umutekano ni inkingi z’iterambere ;icyo ari cyo cyose cyakorwa kugirango umutekano uboneke utworohereze kwiteza imbere.”

Yashoje ijambo yongera gushimira Polisi y’u Rwanda ku ngo 3000 yagejejeho amaashanyarazi y’izuba, aho yijeje kuzafatanya nayo muri byose aho yagize ati:” Ari Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange natwe twese, izi gahunda dukomeze kuzigira izacu bityo twishakemo ibisubizo kandi tuzagera kucyo twiyemeje.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo rye, yagarutse ku cyo isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze idusigiye maze agira ati:” Mbere na mbere yashinzwe ku gitekerezo cy’umuyobozi w’ikirenga, ariko mu myaka imaze, yibanze ku bufatanye bwimbitse n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’aho bibaye tugafatanya kubirwanya.”

IGP Gasana yavuze ko nyuma y’imyaka 17, umunyarwanda agomba kubaho atekanye, adahura n’ibyaha kandi asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza.

Mu gusoza, IGP Gasana yashimye abafatanyabikorwa bose ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakomeje kugira uruhare bose mu bikorwa biranga icyumweru cya Polisi aho yagize ati:” Turasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza maze tukazizihiza isabukuru ya 17 ibyo twiyemeje bigezweho.”

Judith Kazayire, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yarenze ibyo kurinda abantu n’ibyabo, ahubwo irimo no gufasha abaturage mu mibereho myiza yabo maze agira ati:” Ni ibikorwa by’indashyikirwa kandi ni ibyo gushimwa no gushyigikirwa.”

Hagati aho kandi, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwahaye inka Kabalinda Consiliya w’imyaka 53, umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Gatare, mu gihe Polisi yari yamwubakiye ubwiherero bugezweho kandi imushyirira mu nzu amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Bamwe mu bagenerwabikorwa nabo bagize icyo bavuga:

Solange Nyirabakundukize, umubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko: “Twebwe abahawe amashanyarazi mu nzu zacu, turashima ubuyobozi bwiza buri mu gihugu cyacu, turashima Paul Kagame ku mahoro n’umutekano aduha, Polisi yacu nayo ituba hafi, bitandukanye na Polisi zahozeho. Ndishimira ko nzajya nsoma bibiliya yanjye nijoro bitangoye.”

Nyirandorimana Ernestine w’imyaka 43 we agira ati:” Polisi yarakoze kumpa amatara mu nzu yanjye, ubu nshobora kuzigama amafaranga natangaga ngura amabuye y’itoroshi na radiyo, ndizeza ko ntazongera kwihanganira icyo nabona kinyuranyije n’amategeko mu mudugudu ntakibwiye Polisi cyangwa ubuyobozi bwacu.”

Epimaque Muvunyi w’imyaka 47 akaba n’umubyeyi w’abana bane we yagize ati:” Ubu abana banjye bashobora gusoma no gusubiramo amasomo yabo nijoro kandi ngiye kuzigama amafaranga naguraga peteroli ngo bige nijoro, Polisi ndayishimira cyane.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga