• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: Yakuyemo inda ajugunya uruhinja mu musarane iya nyuma iramutamaza

Umwanditsi
June 6, 2017

Mu mudugudu wa Muhambara, akagari ka Kabagesera umurenge wa Runda, umugore yakuyemo inda ahitamo kujugunya mu musarane uwo yari atwite aza gukorwaho n’iyanyuma yanze kuvayo, batahura aya mahano yakoze.

Ahidukuye Chantal, ari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akaba mwene Bucyendore Benoit na Izabiriza Marie, kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kamena 2017 aho abarizwa mu mudugudu wa Muhambara akagari ka Kabagesera umurenge wa Runda, yatahuwe ko yakuyemo inda yari igeze nko mu mezi 6 ndetse akajugunya uruhinja yari atwite mu musarane.

Ubwo yamaraga gukuramo inda ndetse uruhinja amaze kurujugunya mu musarane, iyanyuma yanze kuvayo ari nako aribwa munda maze atabaza bamwe mubabyeyi baturanye, bagerageje ku mutabara ariko birangira bamuhamagariye umumotari wamujyanye ku kigo nderabuzima cya Gihara ari naho batahuye ko yari atwite ndetse ko yakuyemo inda.

Mutuyimana Madeleine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Yagize ati:” Ejo kuwa mbere tariki ya 5 Kamena 2017 ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba nibwo twamenye ko yakuyemo inda tubimenyeshejwe n’ikigo nderabuzima yari yagiye kwivurizaho.”

Mutuyimana, akomeza agira kandi ati:” Amakuru dufite ni uko ahagana mu ma saa munani zishyira saa cyenda z’amanywa yatabaje abantu b’abakecuru b’inshutize ngo bamufashe gukuramo iya nyuma yanze gusohoka, mu kuhagera rero ngo mu rwego rwo kumutabara ntabwo bigeze bita ku kubayakuyemo inda, bagerageje kugira ngo bamutabare kuko ngo yaranaribwaga cyane, bamushakiye moto imujyana ku kigo nderabuzima cya Gihara ari nabo babonye ko yakuyemo inda.”

Umusarane wakuwemo uruhinja, aha hari hakiriho ibiti biwutinze.

Aho ubuyobozi bumenyeye aya makuru nkuko Gitifu w’amagari ka Kabagesera Mutuyimana akomeza abitangaza ngo bagerageje gukurikirana ikibazo uko kimeze bajya iwabo, bafatanije n’abaturage bakura umurambo w’umwana mu musarane, barawutungaya, bawujyana ku kigo nderabuzima cya Gihara aho bene we bagomba kuwukura bajya kuwushyingura.

Mutuyimana Madeleine, avuga ko uyu mugore nta mugabo agira uzwi, ko afite abana bane bose yagiye abyara mu buryo nta mugabo babana, ko uyu mwana yishe ari uwa gatanu, uyu mugore Ahiduhaye Chantal kugeza twandika iyi nkuru yari akiri kubitaro bya remera Rukoma kuko ngo ikigo nderabuzima cyakoze ibyo gishoboye ibindi kimwohereza kubitaro bikuru bya Remera rukoma aho byitezwe ko ashobora kuvayo ajya mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga