• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi-Runda: Habonetse umurambo w’umuntu utaramenyekana wishwe

Umwanditsi
June 9, 2017

Mu murenge wa Runda akagari ka Kabagesera mu mudugudu wa Bwirabo mu ishyamba ry’umugabo witwa Sadi Baranyeretse hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 na 30 y’amavuko, si ubwambere kuko uyu ni uwa 4 mu gihe kitarenze umwaka.

Mu ishyamba ry’umugabo witwa baranyeretse Sadi mu kagari ka Kabagesera umudugudu wa Bwirabo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena 2017 hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 na 30 y’amavuko, abaye umuntu wa kane utoraguwe yishwe akajugunywa muri iri shyamba mu gihe kitarenze umwaka, kuva uyu mwaka wa 2017 watangira uyu ni umuntu wa 2 uhabonetse mu gihe mu mezi ahera umwaka ushize wa 2016 nabwo hatoraguwe abantu babiri basanzwe bishwe.

Sadi Baranyeretse, umuturage akanaba nyiri ishyamba rijugunywamo aba bantu baba bishwe n’abantu batazwi, aganira n’intyoza.com ku murongo wa Terefone ngendanwa avuga ko uyu muntu yamubonye kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo yari mu shyamba ashaka ibiti byo kubaka ikiraro cy’amatungo.

Agira ati:” Igihe narimo ntambika abo twari kumwe bamaze kwikorera bagiye, nagiye kubona mbona nguye k’umuntu yubamye, bamumanuye bamukurura bamushyira mu muringoti, nahise mpamagara Polisi ndabibabwira.”

Baranyeretse, avuga kandi ko aho uyu murambo wari wubitse byagaragaraga ko yavuye amaraso ndetse ngo bashobore kuba banamunigishije umugozi mu ijosi.

Umurambo w’umuntu wishwe n’abantu batazwi baza kumuta mu muringoti, mu ishyamba muri Bwirabo.

Agira kandi ati:” Ntabwo ari ubwambere, bamaze kuhavana abantu batatu muri iri shyamba n’undi bavanye mury’ahagana haruguru wa kane, ni mu mwaka ushize wenda kurangira n’uyu nguyu.”

CIP Emile Byuma Ntaganda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo aganira n’intyoza.com ku murongo wa Terefone ngendanwa, yatangaje ko kuri iki kibazo Polisi iri gukora iperereza ariko kandi ko hari n’ingamba zafashwe.

Yagize ati:” Ntabwo uyu muntu wishwe aramenyekana, nta n’umuntu urafatwa kugeza kuri uyu munota, nta muntu dufunze kuri icyo cyaha, ntibivuze ko wenda ntabo dukeka ariko iperereza riracyakomeje, n’abo twaba dukeka twaba tutarabona ibihagije byo kugira ngo tube twabafata.”

CIP Byuma, atangaza kandi ko inzego zose zishinzwe umutekano mukarere zahuye ndetse zikaganira ku ngamba n’uburyo zigomba gushyirwa mu bikorwa aho ngo aha hantu bumvikanye ko hagiye gukazwa umutekano waho.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga