• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

RPF-Inkotanyi yemeje Paul Kagame kuzayihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu

Umwanditsi
June 17, 2017

Muri Kongere y’Igihugu y’umuryango RPF-Inkotanyi yateraniye ku kicaro gikuru cy’umuryango giherereye mukarere ka Gasabo yemeje Perezida Paul Kagame usanzwe uyoboye u Rwanda ko ariwe mukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe.

Kuri uyu wagatandatu tariki 17 Kamena 2017 ku kicaro gikuru gishya cy’umuryango RPF-Inkotanyi habereye Kongere y’igihugu y’umuryango RPF-Inkotanyi yemeza bidasubirwaho ko Paul Kagame ariwe mukandida uzayihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.

Abanyamuryango 1929 ku 1930 ba RPF-Inkotanyi bitabiriye amatora batoye Paul Kagame mu gihe ijwi rimwe gusa ariryo ryabaye imfabusa. Nyuma y’amatora, hatangajwe k’umugaragaro ko umukandida uzahagararira umuryango RPF-Inkotanyi ari Paul Kagame.

Amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ateganijwe tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017. Tariki ya 3 hazatora abanyarwanda baba mu mahanga mu gihe mu gihugu imbere bazatora tariki ya 4 Kanama 2017. Nyuma y’amatora y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu aho batoye Paul Kagame kuzahagararira umuryango, hitezwe ko umuryango RPF uzashyikiriza ibyangombwa by’umukandida wayo Komisiyo y’igihugu y’amatora.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga