• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nyaruguru: Abagabo 5 bafunzwe bazira amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
June 26, 2017

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ifunze abagabo batanu bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano y’ubwoko butandukanye.

Abo ni Niyomugabo Emmanuel, Nshimiyimana Olivier, Nsengimana Jean Claude, Nzeyimana Emmanuel na Nsengimana Ignace.

Bafatanwe amafaranga y’u Rwanda 115,000, n’amadorali y’Amerika 100. Bose bafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 25 rishyira ku wa 26 Kamena 2017 mu mukwabu wa Polisi y’u Rwanda.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Aba bagabo bafashwe mu masaha atandukanye. Bakoreshaga amayeri kuko bajyaga kugura ibikoresho n’ibindi bintu mu maduka anyuranye, buri wese akagenda ku giti cye. Batangaga inoti z’inyiganano, hanyuma umucuruzi akabagarurira amafaranga mazima.”

Yakomeje avuga ko abaturage ubwabo ari bo bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bakoresha amafaranga y’amiganano; noneho Polisi igenda ifata umuntu umwe; na we akavuga mugenzi we, kugera aho bose bafatiwe; ariko bakemeza ko bayahawe na Niyomugabo Emmanuel.

Uko ari batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru ku ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ayo mafaranga y’amiganano.

IP Kayigi yasabye abantu; cyane cyane urubyiruko kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amiganano, kuko; uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu na bo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yagiriye inama abakora ibyaha byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abafite iyo migambi kubireka kuko Polisi iri maso, kandi yiteguye kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Yibukije ko gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanwa n’amategeko; haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati,”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ahombya abayahawe, ndetse akaba agira ingaruka mbi ku bukungu muri rusange.”

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano IP Kayigi yabagiriye inama yo gusuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kumenyesha vuba Polisi igihe bahawe amiganano cyangwa babonye umuntu uyafite.

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya batanu bafatanwa ayo mafaranga; anasaba ko iyo mikoranire myiza yakomeza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga