• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Ikiryabarezi cyateje impagarara, umushinwa akizwa n’amaguru

Umwanditsi
July 12, 2017

Umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ikiryabarezi wateje impagarara mu baturage mu murenge wa Runda ku isoko rya Bishenyi, bamwe mu baturage mu burakari bwinshi bashatse gufatana mu mashati na bene ikiryabarezi bashinjaga kwima mugenzi wabo amafaranga yari amaze kurya asaga ibihumbi 600 y’u Rwanda, umushinwa nyirabyo ahageze yahatswe gukubitwa akizwa n’amaguru.

Shumbusho Patrice, umuturage ukora umurimo w’ubufundi afite imyaka 28 y’amavuko, niwe wakinnye ku kiryabarezi ku bw’amahirwe ye arya amafaranga asaga ibihumbi 658 y’u Rwanda mu gihe abatari bacye bari bariwe, intandaro y’amakimbirane n’impagaraza zavutse ubwo nyiri ukugikoresha yabonaga amafaranga aza ari menshi agahita acomokora umuriro kigahagarara kandi amafaranga yari yatsindiwe atasohoka yose.

Shumbusho, yabwiye intyoza.com ko bitari inshuro yambere akina ikiryabarezi, avuga ko yari yaramukanye amahirwe kuko ngo kenshi cyagiye kimurya udufaranga twe agataha, ubwo yaryaga ntahabwe ibyo atsindiye havutse impagarara no gushaka kurwana.

Agira ati:” Nari naramukanye amahirwe, nabanje gushyiramo magana atatu kimpa igihumbi, mpita nshyiramo 200 aribwo cyampaga amafaranga menshi agera mu bihumbi bisaga 600 y’u Rwanda, kubera ngira ngo batamenyereye kubona amafaranga menshi kiriya cyuma gisohoye, batunguwe ari nabwo babikupye kitarayamena yose, bahise bayafata barayabika, gusa mu miserero bampaye ibihumbi 40 gusa mpita nigira murugo kuko nabonaga bijemo amahane.”

Abaturage bamwe batangarije intyoza.com ko bumvaga bashaka kurwana kuri mugenzi wabo wari uriye bakanga kumwishyura mu gihe bo iyo kibariye ntawe uvuga. Bavuga kandi ko kimaze kubarya ibitari bicye ko rero mu gihe bakiriye bagomba kwishyurwa.

Umushinwa nyiracyo, ubwo yahamagarwaga n’abakozi be, mu kuhagera yabonye bikomeye afata amafaranga amwe ayajugunya hasi, mu gihe abaturage bayarwaniraga nawe abanyura murihumye asiga shoferi we ari muyabagabo.

Noheli, umumotari waganiriye n’intyoza.com nyuma y’ibi bibazo, avuga ko yajyaga akina uyu mukino ko ndetse ikiryabarezi cyatumye agurisha ingurube ye aziko agiye kunguka ariko kikayatwara yose, avuga ko nta cyiza cyacyo uretse gukenesha no guteza ibibazo mu baturage.

Aimable Ntabana, umuturage waganiriye n’intyoza.com avuga ko iyi mikino y’ibiryabarezi itagakwiye kujya mu baturage kuko bamwe binabafatanya n’ubukene bakabumvishaka ko bunguka ni bashyiraho. Avuga ko abantu bagurisha amasambu, amatungo abana bakiba ababyeyi amafaranga n’indi mitungo bakabijyana muri ibi biryabarezi. Abona kandi bigira ingaruka mu gusenya umuryango, bityo ngo nta mpamvu yo gushyira imikino nk’iyi mu baturage mu gihe ibibazo itera biruta ibyo icyemura.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi atangaza ko ikibazo cy’iyi mikino y’ibiryabarezi bagiye kuba babihagaritse kugira ngo babanze bamenye ibibazo bihari bituma biteza impagarara no gushyamirana hagati ya ba nyirabyo n’aba baturage. Hagati aho ibi biryabarezi byapakiwe bijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda naho Shumbusho we yabwiye intyoza.com ko arimo gutekereza uburyo yajya gutanga ikirego akabasha kwishyurwa amafaranga ye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga