• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Intare yakoze ibidasanzwe yonsa icyana cy’Ingwe

Umwanditsi
July 14, 2017

Mu gihugu cya Tanzaniya, intare y’ingore mu buryo bwatangaje benshi, yakoze ibintu bidasanzwe ubwo yonsaga icyana cy’ingwe aho ndetse ikirinda icyagihungabanya. Ni ubwambere ibintu nk’ibi bigaragara.

Ibi bisimba, Intare ndetse n’iki cyana cy’ingwe byabonywe na Joop Van Der Linde ubwo yari munzu icumbikira abagenzi cyangwa se icumbikira ba mukerarugendo ya Ndutu Safari Lodge mu gihugu cya Tanzaniya mu gice cya parike ya Serengeti.

Iyi Ntare idasanzwe, yahawe izina rya Nosikitok, ifite imyaka 5 kandi igendana mu ijosi icyuma cyitwa GPS cyerekana aho igeze, ifite abana batatu bavutse hagati ya tariki 27-28 ukwezi kwa gatandatu.

Dr Luke Hunter, ukuriye abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ingwe no kuzirinda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyabaye bitangaje, ko icyo yari azi ari uko intare ishobora gusa kurera no konsa ibyana by’iyindi ntare ariko ko ibyo yabonye bitandukanye cyane.

Atangaza ko nta nahamwe mu miryango y’ibikoko yari bwabone igikoko cyonsa icyana cy’ikindi gikoko cyo mubundi bwoko. Avuga ko ubundi akenshi usanga intare z’ingore zica ibyana by’intare iyo bihuye kubera kurwanira ibyo kurya, aha biratangaje rero kubona yonsa icyana cy’indi nyamaswa.

Icyana cy’Ingwe.

Dr Luke Hunter, yavuze ko iyi Ntare y’ingore yiswe Nosikitok ifite ibyana byayo bingana n’iki cy’ingwe, bifite hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu. Iyi ntare kandi mu kurera iki cyana cy’ingwe iranakirinda ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kugikoraho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga