• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Nta kintu na kimwe nigeze mpisha kandi sinigeze nanga gutanga imisoro- CR7

Umwanditsi
August 2, 2017

Christiano Ronaldo, umukinnyi kabuhariwe wa Ekipe ya Real madrid arahakana yivuye inyuma ibimuvugwaho ko yaba yaranyereje imisoro ikabakaba hafi Miliyoni cumi n’eshanu z’amayero (15,000,000 Euros)

Christiano Ronaldo yagaragaye mu rukiko rwa Espagne, I Madrid kuri uyu wa mbere 31/07/2017. Uyu mukinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru yagombaga kwisobanura ku birego ashinjwa byo kunyereza imisoro ya Leta.

Umushinjacyaha yashinje uyu mukinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru ko yanyereje imisoro isaga Miliyoni 14.7 z’ama Euros hagati ya 2011-2014. Ronaldo yamaze iminota isaga 90 yisobanura, asubiza ibibazo by’umucamanza witwa Monica Gomez; aho yavuze ko atigeze yanga gutanga imisoro.

Christiano Ronaldo, umukinnyi w’umunya Portugal yahaswe ibibazo mu rukiko hagamijwe ku gira ngo hamenyekane ko koko niba yaranyereje imisoro ijya kugera kuri million 15 z’amayero (Euros).

Mu mvugo ye yisobanura yagize ati: “I have never hidden anything, and never tried to avoid taxes.” Bivuze ngo nta kintu na kimwe nabahishe kandi sinigeze na rimwe nanga gutanga imisoro”. Umucamanza Gomez, yakiriye ubuhamya bwa Ronaldo nk’igice kimwe cy’iperereza agira ngo arebe niba hari ibindi bimenyetso byamufasha.

Twabibutsa kandi ko mu kwezi kwa Gatandatu, umushinjacyaha wa Leta ya Espagne ari bwo yashinje Ronaldo kunyereza imisoro yo kuva mu mwaka wa 2011-14 ihwanye na millioni 14.7 by’amayero.  Umushinjacyaha akanamushinja ko ibyo byose yabikoze abinyujije mu Isosiyete ya Shell kugira ngo ahishe amafaranga yinjizaga. Ibyo ashinjwa ntago birebana n’umushahara we muri Real Madrid.

Uyu Mukinnyi kabuhariwe umaze gutwara Ballon d’Or inshuro enye. Nkuko tubikesha dailymail, ni umwe mu bakinnyi beza bo ku mugabane w u Burayi, Akaba kandi umwe mu bakinnyi bafashije Ikipe ya Real Madrid gutwara Igikombe cya Champions League inshuro ebyiri zikurikiranya ndetse anafasha ikipe y’Igihugu cye ya Portugal gutwara igikombe cy’ibihugu cyo ku Mugabane w’uburayi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga