• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Rubavu: Forode y’ibiro 400 bya gasegereti yafatiwe mu bwato mu kiyaga cya Kivu

Umwanditsi
August 8, 2017

Ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku itariki 7 Kanama 2017, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yafashe uwitwa Ntamubano Claude apakiye mu bwato forode y’ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Rubona, ho mu murenge wa Nyamyumba.

Yagize ati,”Habanje kuza ubwato bwarimo intasi. Bwageze ku cyambu cyo muri ako gace (Rubona) busubira mu Kiyaga cya Kivu. Nyuma y’umwanya muto hahise haza ubutwawe na Ntamubano bwari bupakiyemo ayo mabuye y’agaciro. Polisi yahise imufata kubera ko yari yahamutegeye.”

CIP Kanamugire yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ya forode yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’inyereza ry’imisoro n’amahoro; kandi ko uwayafatanwe ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko nta mpapuro zabugenewe zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe zari ziyaherekeje; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni, kandi ko uwayafatanwe atagaragaje ibyangombwa bimwemerera kuyagura no kuyacuruza nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’aya Babwiriza.

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata ayo mabuye y’agaciro ya forode; kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutungira agatoki Polisi ababikora.

CIP Kanamugire yibukije ingaruka za forode agira ati,”Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu. Buri wese arasabwa kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya atanga amakuru atuma gikumirwa.”

Ingingo ya 16 y’aya Mabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga