• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ngoma: Urumogi rufite agaciro k’asaga Miliyoni 30 rwafashwe, abarufatanywe beretswe abaturage

Umwanditsi
September 15, 2017

Imifuka y’urumogi 12 yinjizwaga mu gihugu n’abagabo  12 hamwe na babiri bagendaga babashakira inzira bafashwe batarageza ibi biyobyabwenge aho babijyanaga, babiri batawe muri yombi 12 baracyashakishwa, abafashwe beretswe abaturage. Uru rumogi rufite agaciro k’asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku itariki ya 13 rishyira 14 Nzeri 2017 Polisi ifatanyije n’abaturage bafatiye mu murenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma abasore 2 aribo Iyamuremye Jean Baptiste w’imyaka 22 na Nduwimana Eric w’imyaka 18 binjizaga urumogi mu gihugu, uyu munsi aba basore beretswe abaturage, aba baturage banasabwa kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi no kudahishira abarwinjiza mu gihugu.

Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, aba basore 2 bari kumwe n’abandi 12, buri wese yikoreye umufuka mu gihe abandi 2 bagendaga babacungira aho inzego z’umutekano ziri, ariko aba bandi uko ari 12 babonye Polisi n’abaturage bahise bajugunya imifuka bari bikoreye ubu bakaba bagishakishwa. Urumogi rwari muri iyi mifuka uko ari 12 rupima ibiro 360, rukaba rufite agaciro ka Miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira uyobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage b’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma n’ab’umurenge wa Gahara w’akarere ka Kirehe bari aho, kwirinda ibiyobyabwenge cyane urumogi no kudahishira abarwinjiza mu gihugu.

Yavuze ati:”Mukwiye kudahishira abinjiza urumogi mu gihugu cyacu kandi ababikora ni abavandimwe banyu, abana banyu ndetse n’ababyeyi banyu. Urumogi ni umushinga utunguka, mufashe Polisi y’u Rwanda ababyishoramo bafatwe, tubigishe ububi bwarwo.”

Ubusanzwe ikiro kimwe cy’urumogi gishobora kuvamo udupfunyika 400, bivuze ko ibiro 360 byavamo udupfunyika 144,000.

Niba rero agapfunyika kamwe gashobora gusindisha abantu 2, bivuze ko urumogi rwafashwe rwashoboraga kuzagira ingaruka ku bantu 288,000. Ibi byatumye ACP Rutaganira yihanangiriza abari aho kutanywa ibiyobyabwenge aho yavuze ati:’Mumenye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku muturage warwo, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazihanganira uwishora mu bikorwa byahungabanya imibereho myiza y’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ati:”Umutekano niwo nkingi y’iterambere twifuza, ntimuzarigeraho rero mugihishira abinjiza urumogi, birakwiye ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we,  ku buryo urumogi ruzaba amateka muri iyi Ntara.”

Yasobanuriye abaturage ingaruka ziterwa no kunywa, gucuruza no kwinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, aho yababwiye ko bafungwa abandi bakajyanwa Iwawa bagatangwaho amafaranga yagakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

ACP Rutaganira yashimiye abaturage batanze amakuru bakanafatanya na Polisi mu ifatwa ry’aba banyabyaha, asaba ko n’abandi babafatiraho urugero, bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Muragijemungu Arcade wafatiwemo uru rumogi, yavuze ko rwafatiwe mu gishanga cy’Akagera hakaba hadatuwe kuko abaturage bajyanywe mu midugudu, bityo abarwinjiza bakaba babona uko binjira kuko nta baturage baba bari hafi aho, ariko ko bazakomeza kuhakorera amarondo kugirango abitwikira ijoro bakinjiza urumogi bafatwe.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, mu turere twa Kirehe na Rwamagana hamaze gufatirwa imifuka y’urumogi ikabakaba 50.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga kandi ko ibyambu bikunda gukoreshwa mu kwinjiza urumogi ari icya Gikoma  cyo mu murenge wa Musaza, icya Nyamirambo cyo mu murenge wa Kigarama, n’icya Rwantonde cyo  mu murenge wa Gatore yose yo mu karere ka Kirehe.

Nyuma yo kwerekwa aba bagizi ba nabi no kuganirizwa na Polisi y’u Rwanda, umuturage witwa Mukaneretse Rosine wo mu kagari ka Nyakagezi Umurenge wa Gahara yavuze ko abonye ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi kuko ariyo yatumye aba bafatwa anavuga ko bibabaje kuko noneho n’abana batangiye kwishora mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko umwe mu babifatiwemo afite imyaka 18, ngo akaba agiye gukomeza kwigisha abana be ububi bwabyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga