• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Ibyemezo bikakaye bitegereje bamwe mu bayobozi nyuma yo gusabwa ibisobanuro

Umwanditsi
September 22, 2017

Abayobozi batandukanye mu nzego zibanze mu karere ka Kamonyi, cyane mu mirenge itatu ariyo Runda, Rugarika ndetse na Gacurabwenge igize igice cy’umugi wa Kamonyi, bategerejwe n’ibihano ku ruhare n’amakosa ajyanye n’imyubakire itubahirije amategeko bivugwa ko bagizemo uruhare.

Akarere ka Kamonyi, kari mu nkundura yo kurwana no guca imyubakire y’akajagari, imyubakire itubahirije amategeko. Amazu asaga 560 niyo avugwa ko yubatswe nta byangombwa, yubakwa ahatemewe hatanakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire. Abayobozi batari bacye mu nzego zibanze bari mu bashyizwe mu majwi mu kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko inzira zo gushaka uko aba bayobozi bazahanwa( kubo bizaba bigaragara ko bagize uruhare) zatangiye, ibi ngo ntabwo bikuraho ko inzu zubatswe zidakurikije amategeko n’amabwiriza zigomba kuzasenywa cyane ko n’aba bayobozi harimo abari barubatse ariko inzu zabo zamenyekanye zikaba zarashenywe.

Muri iyi nkundura y’isenywa ry’amazu ndetse ikomeje, bamwe mubo mu nzego z’ibanze barahamagajwe ngo bitabe ubuyobozi, nyuma yo kwitaba bakaganirizwa ku ruhare bagize mu iyubakwa ridakurikije amategeko ndetse bagahabwa amabwiriza ku bikorwa byo gusenya inzu zubatswe, bahawe amabarwa abasaba ubusobanuro ku ruhare rwabo mubyo bashinjwa.

Ku ikubitiro, abayobozi bahawe amabarwa ni abo mu  murenge wa Runda uvanyemo Gitifu w’umurenge na Gitifu w’Akagari kamwe na SEDO we.  Abaherutse kuyahabwa ni abo mu murenge wa Rugarika aho aba kugera kuri Gitifu w’umurenge bayahawe. Aganira n’intyoza.com ku itangwa ry’aya mabarwa ku bayobozi bose b’umurenge wa Rugarika barimo na Gitifu w’umurenge, Tuyizere Thadee Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, yagize ati” Nibyo rwose uretse na Rugalika, n’ahandi habonetse uburangare bw’abakozi bacu twarabandikiye kandi ni intambwe ya mbere yo gukurikirana uruhare rwabo buri wese.”  Muri rusange, Abahawe amabarwa ni ba Gitifu b’utugari na ba SEDO babo.

Gusenya amazu yubatswe hadakurikijwe amategeko, ni igikorwa gikomeje mu karere ka Kamonyi, nta murenge numwe udafite inzu zubatswe muri ubu buryo butubahirije amategeko n’amabwiriza, bamwe mu bayobozi byagaragaye ko nabo bubatse nta byangombwa, bubaka ahatemewe, zimwe mu nzu zabo zamenyekanye zarasenywe, nyuma yo kwandikirwa basabwa ubusobanuro byitezwe ko ibihano bikaze bishobora kuzafatirwa bamwe muribo bizagaragara ko bagize uruhare muri iri yubakwa ritubahirije amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga