• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 65 y’amavuko yafatanywe ibiro 3 by’urumogi

Umwanditsi
September 30, 2017

Mu mudugudu wa Bugoba, akagari ka Bugoba ho mu murenge wa Rukoma hafatiwe umusaza w’imyaka 65 y’amavuko afatanwa ibiro 3 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yeretswe abaturage nyuma y’umuganda hanatangwa ubutumwa busaba buri wese kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma, hafatiwe umusaza witwa Murekezi Sylvane w’imyaka 65 y’amavuko, yafatanywe ibiro bitatu by’ikiyobyabwenge cy’urumogi rudatotoye.

Murekezi, yafashwe kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2017 mu masaha y’ijoro ahagana saa mbiri n’iminota 40 ubwo yari acyururuka Moto yari imukuye Nyabugogo ari naho bivugwa ko yarukuye.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko uru rumogi rwafatanywe Murekezi ruva mu Ntara y’Uburasirazuba mu bice bya Kabarondo, bivugwa ko ngo hari umumotari (twirinze kuvuga amazina) uruzana akarugeza Nyabugogo ari naho abaruhabwa nka Murekezi barufata.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeli 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi yerekanye uyu mugabo Murekezi wafatanwe urumogi. Yamweretse abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuganda ku rwego rw’Akarere wakorewe mu murenge wa Ngamba.

Uretse abaturage ba Ngamba na bamwe mu bakozi b’akarere barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere w’agateganyo bwana Tuyizere Thaddee, uyu muganda wanitabiriwe na Claver Gatete Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ari nawe ushinzwe Kamonyi, hari kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo bwana Mushaija Geoffrey.

Abaturage basobanuriwe ububi n’ingaruka ziva mu gukoresha ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda no gutanga amakuru.

Mu kwereka abaturage uyu Murekezi, Polisi yabasabye kuba maso no kutishora mu biyobyabwenge, kwitandukanya n’uwariwe wese ubikoresha, gutanga amakuru y’ababikoresha, ababitunda n’ababicuruza. Polisi yibukije abaturage ko buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo umutekano ugirwemo uruhare na buri wese.

Murekezi Sylvane, nyuma yo gufatwa na Polisi ndetse ikamufatana ibi biyobyabwenge by’urumogi rungana n’ibiro bitatu, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Igikorwa cy’umuganda cyerekaniwemo uyu musaza Murekezi, cyabereye mukagari ka Kazirabonde, umurenge wa Ngamba, ahatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri birindwi byo ku ishuri ribanza rya Masongwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Sabukuru says:
    October 3, 2017 at 7:30 am

    Birababaje narinziko abacuruzi b’ibiyobya bwenge baba ari abantu bagifite akabaraga,none n’abasaza rukukuri basigaye bigerera ku isoko? ikiza nuko ntawe uba hejuru y’amategeko ahana ,uwo musaza nakurikiranwe ahanwe, twongeye gushimira polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kuvumbura izo nkozi z’ibibi,tubari inyuma natwe abaturage tuzajya tubafasha gutangira amakuru ku gihe aho tubonye hose uwariwe wese ubangamira iterambere ry’u Rwanda.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga