• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 140 ryoherejwe mu butumwa bw’Amahoro

Umwanditsi
December 3, 2017

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017, Polisi y’u Rwanda  yohereje itsinda ry’abapolisi 140 bayo mu gihugu cya Centrefrique, bakaba basimbuyeyo bagenzi babo. Iri tsinda rikaba risa n’irisoje abapolisi b’u Rwanda basimbuye  bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka.

Iri tsinda ryagiye riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bo muri iki gihugu (Protection and Support Unit -PSU) rikaba risimbuye irindi ryari riyobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Iki gikorwa cyo kohereza no kwakira no gusezera abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga ubutumwa b’amahoro muri Centrafrique, basezereweho kandi bakirwa na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, akaba yasabye abagiye gukorana umurava , anifuriza ikaze abagarutse mu rwababyaye.

Mu kwakira abari batahutse yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwakoze akazi kanyu kandi kacu mu gihe cy’umwaka mumaze mutari kumwe n’imiryango yanyu, ariko mumenye  ko akazi gakomeje kuko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira icyateza abanyarwanda imbere.”

ACP Rugwizangoga yavuze ko icyatumye basoza inshingano zabo neza aho bari, ari Disipuline, gukorera hamwe n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda, ibi bikaba byaranabahesheje imidari mu ruhando rw’amahanga.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Aho twari turi, twahagarariye igihugu cyacu neza kuko twacunze umutekano w’abanyacyubahiro batandukanye baba abo mu gihugu n’ab’umuryango w’abibumbye, no guherekeza amafaranga avuye kuri Banki nkuru y’igihugu no kuyageza ku bigo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ati:”Twishimiye ko tugarutse mu rugo amahoro, kandi turangije akazi igihugu cyadutumye neza, bikaba byaraduhesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga kuko twashimiwe ikinyabupfura, ubwitonzi, ubunyamwuga n’umurava byaturanze bigaragazwa n’imidari batwambitse.”

Yavuze kandi ko muri Centrafrique aho bari, bakoze akazi kabo neza, n’ubwo hafi ya buri muturage aba yitwaje intwaro, ariko ibyo bakaba bari babyiteguye kuko babyigishijwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bakaba bari bafite amabwirizwa bahawe na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga