• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kigali: Nzapfa nzakira si mbizi, intero y’abacururiza Kiruhura-Giticyinyoni

Umwanditsi
January 6, 2018

Abafite ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubucuruzi mu nzu ziri ahazwi nka Kiruhura mu gice cyo munsi y’umuhanda ukagenda ukagera ku giti cy’inyoni, baribaza ibirimo ku babaho nyuma yo gusabwa gufunga ibikorwa bakoraga ngo bimuke amazu asenywe kubera kurengera ibishanga. Nta masaha menshi atambutse bamwe mu bari bimutse bagarutse, ntabwo bazi amaherezo y’ibyemezo bibafatirwa. 

Abakora ibikorwa bitandukanye mu gice kizwi nka Kiruhura ku muhanda uva Nyabugogo ugana ku giti Kinyoni, amazu yose ari hepfo y’umuhanda bene kuyakoreramo baba banyirayo, baba abayakodesha basabwe kuyavamo agasenywa.

Amatangazo yashyizwe hafi kuri buri nzu mu ziri munsi y’umuhanda kugera ku giti cy’inyoni, asaba umuntu wese ufite ibikorwa akorera ahashyizwe itangazo kubikuraho ngo mu rwego rwo kurengera ibishanga.

Mu matangazo yashyizwe kuri aya mazu, ubwinshi bwayo buhuriza ku butumwa bumwe atanga, nta tariki igaragara yandikiweho nta n’igihe runaka agaragaza abasabwa kwimuka bagomba kubahiriza, gusa bamwe mu babonye aya matangazo bakuyemo akabo karenge barimuka ariko na none kuri uyu wa gatanu mu masaha y’ijoro, abari bagiye batangiye kugaruka buhoro buhoro batangira kongera kwisuganya ngo bakore n’ubwo bavuga ko bameze nk’akanyoni karitse ku nzira.

Icyo ubutumwa busaba abantu kwimuka buvuga.

Umwe muri aba basabwa kwimuka ndetse wari wanahagaritse ibikorwa yakoraga yabwiye intyoza.com ko ibyo barimo bakorerwa batazi inyito yabyo, ko bitera kwibaza. Kubona itangazo rimanikwa nta tariki ibisabwa bigomba kuba byubahirijwe, ko kandi banatunguwe no kubwirwa ko bagaruka aho bakoreraga mu gihe bari basabwe kuhava, baribaza amaherezo bakayabura cyane ko ngo atari inshuro ya mbere basabwa kwimuka.

Rutubuka Emmanuel, umunyamabanga nahingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ari nawo urimo ibi bikorwa bisabwa gufungwa, ari nawe kandi wasinye kuri aya mabaruwa ahagarika ibi bikorwa, ku murongo wa Terefoni yabwiye intyoza.com ko iby’aya matangazo asaba abaturage kwimuka atabizi ngo kuko ari mu kiruhuko.

Parfait Busabizwa, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, yatangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ko nubwo aba baturage birukanwe ko ngo bakongera bakagaruka ariko ngo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2018 aribwo ubuyobozi buzaza bukagenda busuzuma ibibazo bya buri umwe ku giticye.

Aha hari mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu abari bagiye barimo bagaruka.

Ntabwo byoroshye menya igiteganyirijwe aba baturage bakorera Kiruhura kugera ku giti cy’inyoni, n’ubuyobozi bwaba ubw’umurenge n’umujyi wa Kigali nta gisubizo gihamye kuri ki kibazo bugaragaza. Ibi bikomeje guheza benshi mu guhirahiro bibaza amaherezo y’ibyo bakora, bagira bati” Nzapfa nzakira si mbizi.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga