• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye 2 bahasiga ubuzima

Umwanditsi
January 13, 2018

Abantu babiri bitwikiriye ijoro ry’uyu wa gatanu tarikiki 12 Mutarama 2018 bajya gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Gishyeshye ho mu murenge wa Rukoma, uko bagiye bose nta numwe wavuyemo ari muzima.

Nikubwayo Jean Paul w’imyaka 23 y’amavuko hamwe na Hategekimana Claver w’imyaka 43 y’amavuko bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa ubwo barimo  bagicukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta na Gasegereti.

Hari mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 ku i saa 22h30 mu mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye mu murenge wa Rukoma mu kirombe cya  Campany yitwa Etablissement NDABERETSE Thadee ya NDABERETSE Thadee.

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Bwana Jean de Dieu Nkurunziza yahamije iby’urupfu rw’aba bagabo babiri bahitanywe n’ikirombe. Imirambo y’abapfuye yajyanywe kubitaro bya Rukoma.

Gitifu Nkurunziza, yatangaje kandi ko intandaro y’uru rupfu ishingiye ahanini ku butaka bworoshye kubera imvura yaguye hanyuma kandi ngo n’ubucukuzi butari ubw’umwuga. Ubwo batabaraga, ngo batunguwe no gusanga iki kirombe kidafite abazamu.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ubwo ubuyobozi bwari butabaye muri ariya masaha ya saa tanu, hari bamwe mu baturage babonye urumuri rw’amatoroshi bakagira ngo ni abaje kubatanga imari(amabuye) bahita baza batarwambaye n’udufuka ngo bajye mu bucukuzi.

Ndaberetse Thaddee, uvugwa ko ariwe nyiri Kampuni y’ubucukuzi, ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko atazi impamvu iki kirombe abantu bakigiyemo kandi ngo yaragifunze. Avuga kandi ko mu masezerano afitanye n’abacukura ibirombe ntaho byemewe gucukura n’ijoro ko ndetse ibirombe bicukurwamo bifite inkeragutabara zibirinda, si ubwambere ibirombe by’uyu mushoramari bihitana abantu kuko n’umwaka ushize wa 2017 hari abahitanywe n’ibirombe bye.

Umwaka ushize wa 2017 muri uyu murenge wa Rukoma, ibirombe byahitanye abantu bagera muri batanu, uyu mwaka ugitangira babiri birabahitanye, hari imikorere n’imikoreshereze y’ibi birombe bivugwa ko idasobanutse harimo no kutubahiriza ibisabwa mu bucukuzi. Hari andi makuru agishakishwa kuri iki kirombe cyaguyemo aba bantu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga