• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi i Kayenzi biyemeje gukura mu nzira ikibazo cy’abatagira Mituweli

Umwanditsi
January 21, 2018

Ikibazo cy’abatagira Mituweli mu murenge wa Kayenzi cyahangayikishije abanyamurwango ba RPF-Inkotanyi muri Kongere ku rwego rw’umurenge yabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2018. Ngo ntibakomeza kuvuga ko bashyigikiye Perezida Kagame kandi bakibona abadashobora kwivuza kubwo kutagira Mituweli.

Kongere y’umuryango RPF – Inkotanyi mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 yasize abayitabiriye bahigiye guca burundu ikibazo cy’abatagira ubwisungane mu kwivuza. Bahurije ku kuba imbaraga z’umuryango RPF zisumbye kure kumva ko hari abanyamuryango cyangwa umuturage wa Kayenzi udafite Mituweli.

Abatuye umurenge wa Kayenzi badafite Mituweli barasaga ibihumbi bitanu, bangana hafi na 22% badashobora kwivuza nta Mituweli. Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahigiye kuba ku isonga mu gutanga Mituweli no gufasha abadashobora kuyibona bose bakazamukira hawe mu rugamba rwo kubaka Kayenzi Nziza.

Abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’imirimo, baba abiborera ndetse n’abanyamadini bahurije mu kuba bagiye guhuza imbaraga nk’umuryango bakerekana ko bashyigikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rubereye umunyarwanda.

Tuyizere Thaddee, uhagarariye RPF-Inkotanyi(Chairman) ku rwego rw’akarere, yashimiye Abanyakayenzi ku bwitange bagira ndetse ngo icyo bashaka iyo bagitekereje bakigeraho. Yabibukije amagambo akomeye bakwiye kuzirikana. Yagize ati” Ntabwo mugomba kuvuga ko mushyigikiye Perezida Kagame ku munwa gusa, mugomba kubihamirisha ibikorwa byanyu mukora bifatika.”

Chairman/RPF Kamonyi.

Muri iyi Nteko, hashimiwe by’umwihariko abanyamuryango ku giti cyabo n’ibigo batanze neza umusanzu w’umuryango ariko kandi bakanakora ibikorwa by’indashyikirwa mu muryango, bahawe ibyemezo by’ishimwe. Intego y’iyi nteko yagiraga iti ” Dufatanije twubake Kayenzi twifuza.”

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko mu muco Nyarwanda gushima uwakoze neza ari ingenzi, ko kandi ngo ari n’ikimenyetso kimugaragariza ko ibyo yakoze bizirikanwa, ngo ni no kwereka abandi ko bakwiye gukora nk’uwashimwe ndetse bagaharanira gusumbya.

Innocent Mandera, Gitifu wa Kayenzi.

Mu kumurikira abanyamuryango ibikorwa bimaze kugerwaho n’ibiteganijwe, uhagarariye umuryango RPF-Inkotanyi (Chairman) mu murenge wa  Kayenzi bwana Ndayizeye Janvier, yabwiye abitabiriye Inteko ko ibikorwa by’iterambere, Imibereho myiza, Ubukungu n’ibindi bamaze kugeraho babikesha ubufatanye n’inama nziza z’umuryango, ko hakiri urugendo rwo gukora byinshi byiza biruseho, ko imbaraga bafite n’ubushake bigomba kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza umunyakayenzi wese yishimira, ubushake n’ubushobozi ngo babyifitemo.

Chairman wa RPF-Inkotanyi Kayenzi.

Iyi nteko y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Kayenzi, habayemo igikorwa cyo gutora umunyamuryango ujya muri komite y’umuryango mu mwanya wa Komiseri w’ubutabera utari ufite uwurimo.

Abanyamuryango bose bitabiriye iyi nama y’inteko rusange, bemeranijwe ko buri wese agiye gutanga imbaraga ze mu kugira umuturage utishoboye yishyurira Mituweli, hari n’abafite ubushobozi bahise biyemeza kwishyurira abagera muri 200 ngo nabo bagire uburenganzira mu kubona uko bagera kwa muganga mu gihe bahuye n’uburwayi, biyemeje kandi ko umwaka utaha bazajya barangiza ikibazo cya Mituweli kare ku buryo bashaka kujya bafata umwanya wa mbere mu bwisungane mu kwivuza.

Nyuma ya Congre, barasangiye bacinya akadiho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga