• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

HUYE: Itsinda “Abasangirangendo” ryageze ku bumwe n’ubwiyunge byahinduye imibereho y’abarigize

Umwanditsi
January 28, 2018

Itsinda “Abasangirangendo”, rigizwe n’abaturage bo mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye. Iri tsinda, rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’abiciwe imiryango yabo mu gihe cya Jenoside. 

Burizihiza marie Rose, perezida w’itsinda “Abasangirangendo” akaba na perezida wa IBUKA mu murenge wa Mukura, avugako itsinda “Abasangirangendo” ryavutse hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guharanira amahoro mu murenge wa Mukura no mu karere ka Huye.

Avuga ko nawe ubwe atiyumvishaga uburyo umuntu wagize uruhare muri Jenoside, bakongera kugirana umubano.

Agira ati ” Igitekerezo cyo gushinga itsinda “Abasangirangendo”, cyaturutse ku gushaka kongera kugarura ubumwe n’ubwiyunge. Namwe murabizi ko abantu barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yaje guhagarikwa.  Igihe rero cyarageze inkiko gacaca ziraza, abakoze Jenoside barafungwa nyuma barafungurwa, baragarutse basanga abo biciye imiryango turi hanze, muri macye icyo gihe ntabwo twahise tubyiyumvisha.

Yagize kandi ati” Nanjye ureba aha si niyumvishaga uburyo nababarira umwicanyi, ariko igihe cyarageze bagenzi bange bafunguwe baza kunsaba imbabazi bati reka dusubire mu buzima busanzwe twongere tubane, gusa ntago numvaga uburyo byashoboka.”

Akomeza avugako nyuma yaje kumva ko ari ngombwa gufatanya na bagenzi be kwiyubaka bakubaka n’igihugu. Yagize ati “Twaje gukora itsinda turyita “Abasangirangendo” tubifashijwemo n’amahugurwa y’igihe kirekire twahawe na Association Modeste et Innocent yaje igahuza abakorewe Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikoze. yadushishikarizaga ubumwe n’ubwiyunge, naje guhinduka.

Avuga ko na bagenzi be baje guhindura imyumvire, aho kuri ubu abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafatanya n’abayikoze, bakishyura uwangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside.

Abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bari mu itsinda abasangirangendo kuri ubu bavugako babanye neza n’abo biciye imiryango mu gihe cya Jenoside.

Karekezi Claude, wafunzwe azira ko yakoze Jenoside, avugako nyuma yo gufungurwa yabonaga uwo yiciye umuryango akumva agize ipfunwe. Uretse ibyo kandi ngo yarabayeho mu buzima bumugoye, kuko kubona ikimutunga byari bigoye.

Agira ati “Narafunzwe nzira ko nakoze Jenoside. Nyuma naje kurangiza ibihano nari nakatiwe, nuko ndataha, ariko nabonaga kubaho ari ikibazo cyane ko iyo nahuzaga amaso n’uwo niciye umuryango numvaga mbuze iyo nkwirwa. Nirirwaga nigunze murugo kimwe na bagenzi banjye nabo bari barafunguwe, Kubona ibintunga nabyo byari ikibazo gikomeye.”

Avuga ko mu gihe yari amaze kuba umwe mu bagize itsinda abasangirangendo aribwo yaje kumva abohotse mu mutima kuko yaramaze kwiyunga n’abo yiciye imiryango.

Imibereho nayo ngo yarahindutse abifashijwemo n’itsinda abasangirangendo, kuko bicara bakajya inama bakungurana ibitekerezo ndetse bakagurizanya n’amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo birimo no kwishyurira amafaranga y’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside. Aha ngo bibafasha no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri. Yemeza ko itsinda abasangirangendo abarizwamo ryakomeye ahanini bitewe n’amahugurwa bagiye bahabwa na Association Modeste et Innocent ya bakanguriraga guharanira amahoro, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwishyira hamwe bagashaka icyabageza ku iterambere.

Jean Baptiste Bizimana, umuhuza bikorwa wa Association Modeste et Innocent ( AMI) Avugako nubwo muri rusange hakiri ibibazo mu baturage, ngo ugereranije na mbere hari icyahindutse ku bijyanye n’imyumvire.  Agira ati “Iyo urebye aho bavuye naho bageze hari icyo ubona bagezeho, cyane cyane mu bijyanye no guhinduka mu myumvire kuko nicyo cy’ibanze. Hari kandi mu bijyanye no kumva ko bashobora kwiteza imbere, no kumvako bagomba kubana mu mahoro kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Akomeza avugako Association modeste et Innocent ifite amatsinda 108 akorera mu karere ka Huye, Nyaruguru hamwe no mu bice byakarere ka Gisaga. Muri ayo matsinda, agera kuri 56 akorera mu karere ka Huye, intego yayo matsinda yose ni ukwishyirahamwe hagamijwe gukemura ibibazo bafite hagati yabo harimo ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’amakimbirane yo mungo, bityo  baka babasha kugera ku iterambere nyuma yo kwikemurira ibibazo.

Kugeza ubu, abagize itsinda “Abasangirangendo” bavuga ko bamaze kugera ku bikorwa bibateza imbere birimo ubuhinzi bw’ibigori, Ibijumba bakoramo Biswi, Imboga z’amashu n’ibyuzi byo kororemo amafi. Zimwe mu mbogamizi bagihura nazo muri uku kwiteza imbere ngo harimo ikibazo cyo kutagira ifumbire y’imborera aho banaheraho bavuga ko bakeneye ubufasha bwo guhabwa inka, cyane ko ngo ntabushobozi buhagije baragira bwo kuyigurira kuko ngo umusaruro babonye ubafasha gukemura ibibazo biba biri hagati yabo.

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza .com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga