• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abikorera(PSF) ku rwego rw’Umurenge wa Rukoma bitoreye ubuyobozi

Umwanditsi
February 9, 2018

Abikorera ku rwego rw’umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018 mu cyumba cy’inama cy’umurenge bitoreye abayobozi. Ni amatora yabanjirijwe n’ayo ku rwego rw’akagari yabaye kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018. 

Muri aya matora y’abahagarariye urwego rw’abikorera(PSF) ku rwego rw’Umurenge, uwatorewe umwanya wa Perezida, ariwe ugomba kuyobora abikorera b’Umurenge wa Rukoma mu gihe cya manda y’imyaka itatu ni Madamu Mukasano Immaculee, azungirizwa na bwana Niyomungeri Theogene mu gihe uwatorewe umwanya w’Umunyamabanga ari Niyomwugabo Daniel.

Aya matora yitabiriwe n’abikorera 19 biganjemo abacuruzi hamwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro. Abatoye bakoresheje uburyo bwo kwandika aho bahabwaga impapuro utora akandika izina ry’uwo ashaka, urushije undi amajwi akemezwa.

Ni amatora kandi yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Tuyizere Thadee, umukozi ushinzwe iby’amatora mu karere hamwe n’intumwa y’urwego rw’abikorera(PSF) ku rwego rw’igihugu.

Madamu Mukasano Immaculee, watorewe kuba Perezida wa PSF mu murenge wa Rukoma yasabye bagenzi be bamugiriye icyizere hamwe na Komite akuriye gufatanya mu bikorwa bizamura urwego rw’abikorera mu murenge.

Yagize ati ” Mbashimiye icyizere mwangiriye mukantora. Inshingano mu mpaye kimwe n’abo dufatanije ku rwego rw’umurenge, tudafatanije ntacyo twageraho. Ni dukora nk’ikipe ibyo tuzagambira kugeraho byose tuzabigeraho, inama zanyu zirakenewe ngo nibura dukore ku buryo mu myaka 3 tuzaba dufite igikorwa cyitirirwa PSF mu murenge wacu.”

Abitabiriye igikorwa cy’itora ry’abahagarariye PSF mu murenge wa Rukoma, ni abari batowe ku rwego rw’Akagari bose. Bivuze ko imyanya yavuyemo abatowe ku rwego rw’Umurenge igomba kuzuzwa. Bahise kandi basaba ko kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 bahita bahura mu rwego rwo gupanga gahunda y’ibikorwa bimirije imbere. Amatora ku rwego rw’Akarere ateganijwe kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 ku biro by’Akarere ka Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga