• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Kamonyi: Amarushanwa y’igikombe “Umurenge Kagame Cup” yatangiye, irebere uko amakipe yesuranye

Umwanditsi
March 2, 2018

Igikombe kitiriwe “Umurenge Kagame Cup” cyatangiye gukinirwa kuri uyu wa gatanu tariki 2 Werurwe 2018. Imirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi yahuye itandatu ivamo ku ikubitiro. Ni amakipe y’abahungu n’abakobwa.

Mu rwego rwo guhatanira igikombe cyitiriwe ” Umurenge Kagame Cup” binyuze mu mikino ihuza imirenge hakavamo uzahagararira akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Werurwe 2018 imirenge 12 igize akarere ka Kamonyi yahuye, iresurana itandatu irakomeza indi itaha itarenze umutaru.

Ikipe y’umurenge wa Rukoma.

Dore uko amakipe yesuranye haba mu bahungu n’abakobwa:

1) Kayenzi na Karama, hatsinze Kayenzi  kuri penaliti 5_4 za Karama mu bahungu mu gihe abakobwa ba Kayenzi batsinze batababariye Karama 5-0

2) Runda y’abahungu yatsinze Rugarika 2-1 mu gihe abakobwa nabo Runda yatsinze Rugarika 2-1.

3) Mugina y’Abahungu yatsinze Nyamiyaga 1-0 mu gihe abakobwa Mugina yatsinze Nyamiyaga kuri Penaliti 3-2

4) Nyarubaka y’abahungu itsinze Kayumbu 1-0 mu gihe Abakobwa ba Nyarubaka batsinze aba Kayumbu 3-0

5) Rukoma y’Abahungu yatsinze Ngamba 1-0, Abakobwa ba Ngamba batsinda Rukoma 3-0

6) Gacurabwenge y’Abakobwa yatsinze Musambira 3-0 mu gihe Abahungu ba Gacurabwenge batsinze 2-0 Musambira

Ikipe y’Umurenge wa Rukoma na Ngamba mu kibuga.

Umurenge wa Rukoma, ni umwe mu mirenge ifite ikipe imaze iminsi yitegura ndetse ikaba ifite imihigo yo gutwara igikombe. Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwatangarije intyoza.com ko mu cyifuzo na gahunda bafite byose biganisha ku kuzana igikombe mu murenge wa Rukoma nubwo nta kipe ijya mu irushanwa idashaka gutsinda. Amakipe yatsinze niyo azakomeza mu kindi kiciro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga