Abakobwa babiri bo muri Kameruni bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 bazizwa guhuza ibitsina

Abakobwa babiri bahinduye imikorere y’ibitsina byabo muri Cameroun baciriwe urubanza, bahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’amadorari 370 y’abanyamerika umwe umwe.

Njeukam Loic Midrel, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, hamwe na Mouthe Roland uzwi ku kazina ka Patricia bahagaritswe ku wa 08 z’ukwa kabiri uyu mwaka bashinjwa ko “bashaka guhuza ibitsina kandi babisangiye”.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko kibangira kurekurwa by’agateganyo, ndetse n’urubanza rwabo rukagenda rusubikwa kenshi, rwagiye kurangira nijoro kuri uyu wa kabiri bahamijwe ibyaha mu rukiko rw’akarere rwa Bonanjo Douala.

Umwunganizi wa Alice Kom yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uru rukiko rwabahaye igihano kirenze urugero “kandi ari bwo bwa mbere bari bakoze icyo cyaha”.
Avuga ko bagiye kubijuririra.

Ati”Tugiye gukomeza urugamba mu rukiko rw’ubujurire. Iyi ngingo ishobora kubangamira umutekano w’abantu basanzwe bari mu bahuza ibitsina babisangiye (LGBTQ)”.

Maximillienne Ngo Mbé, umukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, nawe yiyemeje guhangana n’incuti za Kameruni kuri iyi ngingo – akavuga ko “igihugu cyahonyanze amategeko mpuzamahanga cyashyizeho umukono”.

Igihugu cya Kameruni kiri mu bihugu 33 bifata ko guhuza ibitsina hagati y’ababisangiye ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ifungwa ry’aba bakobwa babiri ryerekana ko abantu bari mu itsinda ry’abahuza ibitsina babisangiye muri icyo gihugu bari mu ngorane.

Ishyirahamwe Human Rights Watch riharanira Uburenganzira bwa muntu, rivuga ko inzego z’umutekano za Cameroun zahagaritse, zitera ubwoba cyangwa zihohotera nibura abantu 24 kuva mu kwa kabiri mu rugamba rwo kurwanya abahuriye mu ishyirahamwe ry’abagabo cyangwa abagore bahuza ibitsina n’abo babisangiye (LGBT).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →