Abana bari munzi y’imyaka 12 mu Buholandi bagiye kujya bafashwa Gupfa

Leta y’Ubuholandi yemeje gahunda yo kwemera ko abana bafite hagati y’umwaka umwe na 12 barwaye indwara idakira bahabwa urupfu( Euthanasia) mu gihe barusabye aho gukomeza kubabazwa n’uburwayi.

Icyo gikorwa cyo gufasha umurwayi gupfa kizwi nka ‘euthanasia’ (euthanasie).
Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Minisitiri w’ubuzima Hugo de Jonge yavuze ko iyo mpinduka mu mategeko izarinda abana bamwe “kubabara mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo gutakaza icyizere”.

‘Euthanasia’ kuri ubu yemewe n’amategeko yo mu Buholandi ku bana bafite hejuru y’imyaka 12. Igomba gukorwa habonetse icyemezo ko umurwayi n’ababyeyi be babyemera.

Mu Buholandi kandi amategeko yemera ko abana b’impinja bafite kugeza ku mwaka umwe bafashwa gupfa, ariko ababyeyi bamaze kubyemera. Ariko nta cyo itegeko riteganya ku bana bafite hagati y’umwaka umwe na 12 barwaye indwara itazakira kandi bageze mu bihe byabo bya nyuma.

Ni ikibazo cyakomeje kutavugwaho rumwe mu buryo bukomeye ndetse giteza impaka zamaze amezi zigibwa mu rugaga rw’amashyaka ane ari ku butegetsi. Ndetse habayeho no kubyamagana ku ruhande rw’amashyaka ya gikristu adashaka impinduka.

Ariko, nyuma yuko leta yemeje izo gahunda, Minisitiri de Jonge yavuze ko agiye kwandika amabwiriza mashya agenga ikorwa rya ‘euthanasia’. Yavuze ko ubushakashatsi bw’impuguke bwari bwaragaragaje ko hacyenewe gukorwa impinduka.

Mu ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko, Bwana de Jonge yagize ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko abaganga n’ababyeyi bacyeneye ko harangizwa ubuzima bw’abana barwaye indwara idakira, bababaye mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo gutakaza icyizere…”.

Yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abana barenga gato batanu n’abana bagera ku 10 buri mwaka bazajya bagerwaho n’iyo mpinduka mu itegeko.
‘Gufashwa kwiyahura nabyo biremewe’.

Uyu minisitiri w’ubuzima yavuze ko amategeko akoreshwa ubu bidacyenewe ko ahindurwa. Ariko ko abaganga bazasonerwa gukurikiranwa mu nkiko kubera gukorera umuntu ‘euthanasia’ yemejwe kandi uwo muntu ari muri iki cyiciro cy’imyaka.
Cyo kimwe n’uko bimeze ku bana bafite hejuru y’imyaka 12, icyemezo cy’ababyeyi kizajya gicyenerwa no kuri iyi mpinduka mu itegeko iteganyijwe.
Umurwayi agomba no kuba “ababaye mu buryo butakwihanganirwa kandi buhoraho” ndetse abaganga batari munsi ya babiri bagomba kuba bemeje ko afashwa gupfa.
Biteganyijwe ko iyi mpinduka mu itegeko ishyirwa mu bikorwa mu mezi macye ari imbere.

Kuva mu mwaka wa 2002, ‘euthanasia’ no gufashwa kwiyahura byemewe n’amategeko y’Ubuholandi, ndetse n’Ububiligi bituranye bwarabikurikije mu mezi yakurikiyeho muri uwo mwaka.

Nkuko BBC ibitangaza, Ibi bihugu bibiri ni byo byabaye ibya mbere ku isi mu kugira amategeko yemera ‘euthanasia’, nubwo bwose bikorwa hari ibyangombwa bikomeye bibanje kubahirizwa.

Mu mwaka wa 2014, Ububiligi bwabaye igihugu cya mbere cyemereye abana babishatse gukorerwa ‘euthanasia’ mu gihe barwaye indwara idakira kandi bageze mu bihe byabo bya nyuma ndetse barimo kubabara cyane, banafite icyemezo cy’ababyeyi.
Nyuma yaho gato, Ubuholandi bwashyizeho itegeko nk’iryo ku bana bafite hejuru y’imyaka 12.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →