Abanyamakuru barasabwa kwirinda amarangamutima bagakoresha neza itegeko nomero 04/2013 ryerekeye kubona amakuru

N’ubwo itegeko nomero 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru rivuga ko ari uburenganzira bw’ibanze k’umuturage n’umunyamakuru, Abanyamakuru barasabwa gukoresha neza iri itegeko ribemerera kubona amakuru birinda amarangamutima mu gusaba amakuru kuko haba hari n’amakuru y’ibanga atemerewe gutangazwa.

Ibi byatangajwe ubwo abanyamakuru barimo bahurwa n’urwego rw’umuvunyi ku itegeko ryerekeye kukubona amakuru kuwa 06/11/2020 abanyamakuru bibutswa ko kubona amakuru ari uburenganzira bw’ibanze bwabo ndetse n’umuturage wese uyacyene nkuko itegeko ribigena.

Itegeko muri rusange rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru y’ibikorwa mu nzego za Leta no munzego zimwe na zimwe z’abikorera zirimo imirimo ijyanye n’inyungu rusange. Ni muri urwo rwego inzego za Leta n’inzego z’abikorera zirebwa n’iryo tegeko zigomba gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) ,Peacemaker Mbungiramihigo ubwo yatangizaga kumugaragaro amahurwa y’abanyamakuru ku itegeko ryerekeye kubona no gutanga amakuru, yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mukubaka imibereho niterambere abanyarwanda bose bifuza, kuko bafitiye itangazamakuru icyizere gikomeye kugera kugipimo cya 75%.

Yagize ati” Kubona amakuru ni uburenganzira bwibanze k’umuturage n’umunyamakuru, tugomba kubukoresha neza kugira ngo abanyarwanda twigisha babone amakuru abafasha guhindura imitekerereze yabo, imikorere ,n’imyitwarire, tubikore tuzi amategeko agenga igihugu cyacu, tuzi nicyo amategeko ateganya kugira ngo bwa bwisanzure dufite tubukoreshe neza, uko tubukoresha neza niko duhora twihugura kugira ngo ibyo dutangaza tubwira abanyarwanda bidufashe kwiyubakira igihugu no kwiteza imbere, tutabayobya twirinda amarangamutima no gutangaza ibiri mu itegeko rishaje kuko ariyo mpamvu duhora twihigura”.

Akomeza avuga ko guhora bihugura ari inshingano zabo nk’inama nkuru y’itangazamakuru, mubushakashatsi bukorwa n’ikigo gishinzwe imiyoborere RGB buri myaka ibiri hakusanywa ibitekerezo, amakuru n’inama kubantu batandukanye bakabasaba ibitekerezo kurugendo rwatangiwe rwo kubaka itangazamakuru aho rigeze n’aho rigana.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2018 aho buherutse gusohoka, ko abanyarwanda bashima imikorere y’itangazamakuru mu nkuru zitangazwa no munyigisho itangazamakuru ribagezaho, aho ibipimo biri kucyigero cya 75%.

Ubwo bushakashati nanone bwagaragaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwagiye buzamuka bukagera kucyigero cya 81%, ariko haracyari urugendo rurerure nubwo aho rivuye ari kure, rifite ubwisanzure buhagije bwo gukora umurimo bushinzwe, wo gukora bwabuvugizi, mugutangaza ahakenewe gushyirwa imbaraga kurusha ahandi no kugaragaza ahari ibibazo biriho, hakoreshwa neza imbuga nkoranyambaga kuko igisohotse mu itangazamakuru gifatwa nkivanjiri, iyo umunyamakuru atangaje ikinyoma abaturage barabibona niyo mpamvu itangazamakuru risabwa kwitwararika kuko ari urumuri ndetse n’ijwi ry’abaturage.

Kuruhande rw’urwego rw’umuvunyi narwo rubona ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mukubona amakuru nabwo buhagaze neza kuko ntabibazo byinshi bacyakira by’abanyamakuru bimwe amakuru.

Kuva mu mwaka 2013 kugeza muri uyu wa 2020, urwego rw’umuvunyi bakiriye gusa ibibazo byo kwimwa amakuru bingana na 36 , muribyo 34 byakemuwe neza naho ibindi bibiri byasanzwe ari amakuru y’ibanga atemerewe gutangazwa.

Bakomeza bashimira uruhare rw’abanyamakuru bagira mukazi kabo kaburi munsi ariko banibutswa gukoresha neza iri tegeko ryerekeye kubona amakuru bitwararika mukuyasaba, birinda gutwarwa n’amarangamutima kuko abo bayasaba bose ntibakira abantu kimwe. Basaba kandi abanyamakuru kugaragaza naho bitagenze neza mukuyahabwa kugira ngo aho bitameze neza bikosorwe.

Urwego rw’umuvunyi rufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru. U Rwanda rwabaye igihugu cya 11 ku mugabane wa Africa mu gushyiraho itegeko ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 11 Werurwe 2013.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →