Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko bitoreye umuyobozi

Depite Mutesi Anita niwe watorewe kuyobora ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP), asimbuye kuri uyu mwanya Depite Nyirarukundo Ignatienne.

Gutorwa kwa Depite Mutesi Anita, kwabereye mu nama yari igamije gutora komite nyobozi nshya kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Bugesera, abandi bashyizwe muri komite nshya ni Jeanne Henriette Mukabikino watorewe kuba Umuyobozi w’ihuriro wungirije, Senateri Consolée Uwimana atorerwa kuba umunyamabanga.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora iri huriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Depite Mutesi Anitha yavuze ko mubyo bazibandaho birimo gukora ubuvugizi bibanda mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu nzego zose.

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP), ngo rimaze gukora byinshi mu guteza imbere uburinganire, aho ngo bigaragara ko abagore batinyutse bakaba bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse no mu nzego zifata ibyemezo.

Depite Anitha, avuga ko nk’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, bazakomeza kwibanda ku gukorera ubuvugizi abagore kugira ngo bitabire kwihangira imirimo bagamije kwiteza imbere.

Ihame ry’uburinganire hamwe no kubakirwa ubushobozi ku bagore ntabwo ngo byagerwaho bikozwe n’abagore gusa, aha ni naho Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Donathile Mukabalisa yahereye asaba abagore bari mu Nteko gufatanya n’abagabo.

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko y’u rwanda, ryashyizweho mu mwaka wa 1996, rifite abanyamuryango 91 b’abagore n’abagabo, abagore ni 62 naho abagabo bakaba29.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →