Abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi

Ni ibiganiro by’umunsi umwe byahuje abagize komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’akarere no ku Ntara ndetse n’abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu turere (DCLOs).  Bose hamwe barengaga 80. Ni ibiganiro byabaye kuri  uyu wa 14 Gicurasi 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku murava n’ubwitange bihora bibaranga mu bikorwa byabo bya buri munsi.Yavuze ko uruhare bagira mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda ntawabibonera agaciro mu mafaranga.

Yagize ati: “Mudufasha mu bintu bitandukanye nko kurwanya no gukumira ibyaha, ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda. Ibikorwa byanyu ni intagereranywa buri wese abona akamaro mufitiye igihugu.”

IGP Munyuza yakomeje abwira uru rubyiruko ko ntagishimisha nko kubona igihugu gitekanye kandi bigizwemo uruhare n’abene gihugu. Yabagaragarije ko ibihungu byose byateye imbere byabigezeho kubera gushyira hamwe kw’abanyagihugu ndetse no gukunda ibihugu byabo.

Yakomeje avuga ko igihugu ntacyo cyageraho kidafite urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bafite uburere, abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda aho baba bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri iki kiganiro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije uru rubyiruko n’abapolisi bakitabiriye ko hari bamwe mu baturarwanda bagifite ibitekerezo bibi byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu miryango, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bityo ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu gukumira ibyaha.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage(Community Policing) yasabye abitabiriye ibi biganiro gukomeza gukorana bya hafi, barushaho kwigisha abaturage uburere mboneragihugu.

Yagize ati: “Mwe muri aha musanzwe mukorana bya hafi n’urundi rubyiruko rwose ku buryo ubufatanye bwanyu burushaho gukomera. Ubwo bufatanye nibwo buzadufasha gukangurira abaturage kurwanya no gukumira ibibi ndetse no guteza imbere imibereho myiza yabo.”

Murenzi Abdallah, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibahora hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati: “Mu bikorwa bya buri munsi tubamo byo kurwanya no gukumira ibyaha, ibikorwa biteza imbere igihugu, guhugura abaturage mu kuboneza imirire n’ibindi, buri gihe tuba turi kumwe Polisi. Ntitwakwibagirwa kandi amahugurwa atandukanye idahwema kuduha atwongerera ubumenyi ku miterere y’ibyaha n’uko byakumirwa bitaraba.”

Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake bagera ku bihumbi 260, bakaba bafite intego ko byibura mu myaka 5 bazaba bageze kuri Miliyoni.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →