Abasirikare 120 ba Ethiopia bahoze mu ngabo za UN basabye ubuhungiro

Abahoze ari abasirikare ba ONU bakomoka muri Etiyopiya, aho intara zitari nke zirimo na Tigre zazahajwe n’intambara z’amoko, basabye ubuhungiro muri Sudani, nkuko byatangajwe na ONU kuri iki cyumweru.

Abo bahoze ari abasirikare ba ONU, mu itsinda rya UNAMID, ryagiye kubungabunga amahoro muri Sudani, byari biteganijwe ko batahuka mu gihugu cyabo nyuma y’aho igihe cyabo muri iki gihugu kirangiriye mu kwezi kwa cumi na kabiri gushize.

Umuvugizi wa UNAMID, yavuze ko abo basirikare 120 basabye kurindwa n’amahanga. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzu-HCR nayo yemeje amakuru y’uko aba basirikare basabye ubuhungiro muri Sudani.

Nkuko VOA ibitangaza, nta makuru ahamye aragaragaza niba aba basirikare bose uko ari 120 bakomoka mu Ntara ya Tigre muri Etiyopiya.

ONU yohereje abasirikare muri Darfur kuva mu mwaka w’2007. Igikorwa cyo gutahukana abasirikare n’abasivile babarirwa mu 8000 bari muri iryo tsinda cyatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Biteganijwe ko kigomba kumara amezi atandatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →