Abategetsi 4 bakomeye ba Zimbabwe bafatiwe ibihano na Leta y’Ubwongereza

Ubwongereza bwatangaje ibihano bwafatiye abategetsi bakomeye 4 bashinzwe umutekano muri Zimbabwe. Abo bategetsi bashinjwa ihohotera rikomeye rifatiye ku burenganzira bwa muntu, harimo urupfu rw’abantu 23 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta.

Ibyo bihano bibuza abo bategetsi bane gukandagiza ikirenge ku butaka bw’Ubwongereza, no kudashobora gushyira cyangwa se kunyuza amafaranga yabo mu mabanki y’icyo gihugu.

Ibyo biri mu rwego rwo gushishikariza abategetsi b’icyo gihugu gutunganya neza ibyerekeye ubutunzi/ubukungu na politike. Ni byo bihano bya mbere Ubwongereza bufashe ku giti cyabwo kuva buvuye mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abafatiwe ibyo binaho ni Owen Ncube, Minisitiri ushinzwe umutekano, Isaac Moyo, umunyamabanga mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza, Godwin Matanga, umuyobozi mukuru w’igipolisi cy’igihihu na Anselem Snyatwe, uyoboye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, yamenyesheje ko ibyo bihano bitanze ubutumwa busobanutse ku bakoze uguhohotera kugayitse ry’uburenganzira bwa muntu, harimo iyicwa ry’Abanyazimbabwe ntacyo bazira, ko bazabibazwa.

Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga imenyesha ko irimo gukurikirana abakoze amabi akomeye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kuva Perezida Emmerson Mnangagwa afashe ubutegetsi mu mwaka w’i 2017.

Ayo mabi nkuko VOA ikomeza ibitangaza, arimo ikandamizwa ryakorewe abari mu myigaragambyo mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’i 2019, aho yatumye abantu 17 bahasiga ubuzima, hamwe n’umwuka mubi wa nyuma y’amatora yo mu kwezi kwa munani mu mwaka w’i 2018 byahitanye abantu barindwi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →